Muri 2024, 42% ni bo bazaba bakoresha inkwi - REG

Niyonsaba Oreste umuyobozi w’ishami ry’ingufu zikomoka ku bimera na gaz muri REG, avuga ko mu mwaka wa 2024 abakoresha inkwi bazaba ari 42%.

Abaturage berekwa imbabura zikoresha inkwi n'amakara bicye ndetse na gaz
Abaturage berekwa imbabura zikoresha inkwi n’amakara bicye ndetse na gaz

Niyonsaba Oreste avuga ko ubu mu Rwanda abakoresha inkwi ari 80% naho amakara bakaba 17.4%.

Yemeza ko bifuza ko mu mwaka wa 2024 abakoresha inkwi baba bangana na 40% naho amakara atagikoreshwa.

Ati “Imibare dufite amakoresha inkwi n’amakara bari hejuru kuko inkwi ni hafi 80% naho amakara 17.4%, turifuza ko inkwi baba ari 42% naho amakara akoreshwa kubyo gaz itakora ariko atagicanwa mu mwaka wa 2024.”

Niyonsaba Oreste avuga ko kugabanya gukoresha inkwi n’amakara bigamije kurinda abantu indwara z’ubuhumekero.

Yemeza ko uteranije abantu bahitanwa n’izindi ndwara zose ku isi, ngo abahitanwa n’indwara z’ubuhumekero nibo benshi.

Niyonsaba Oreste asaba abaturage gukoresha bio-gaz, gaz, rondereza, amashanyarazi n’amashyiga ya rondereza kuko ngo ibikomoka ku biti bikomeje gukoreshwa ku kigero biriho byagera mu mwaka wa 2030 amashyamba yaracitse hasigaye akomwe gusa.

Yabitangaje kuri uyu wa 12 Werurwe ubwo mu kagari ka Rwimiyaga umurenge wa Rwimiyaga hatangizwaga ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije hifashishwa imbabura zikoresha inkwi n’amakara bicye ndetse na gaz.

Imbabura zamurikiwe abaturage harimo izikoreshwa inkwi, amakara, burikete na palete.

Izi mbabura kimwe na gaz ngo zishobora kugabanya ibicanwaho 50% kugera kuri 70%, cyangwa toni 2 n’ibice 3 kugera kuri 2 n’ibice 6 by’inkwi ugereranije n’uburyo bukoreshwa mu gacana.

Imbabura zamurikiwe abaturage ziri mu bwoko 3 zikaba zigura hagati y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 15 kugera kuri 22.

Kabatesi Sifa avuga ko bashimye izi mbabura kuko zishobora kubafasha kugabanya amafaranga bakoreshaga mu kugura ibicanwa ariko nanone ngo zihenze.

Umwe ati “Nkoresha amafaranga 400 ku nkwi ku munsi, nkurikije uko bambwiye hari ubwo nakoresha 200 gusa, urumva naba mpendukiwe. Gusa barebe uko bagabanya ibiciro nibura byorohere buri wese.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka