Mu Rwanda ingo 93.8% zikoresha inkwi n’amakara

Mu Rwanda umubare w’abakoresha amakara n’inkwi uracyari hejuru kuko uri kuri 93.8%, bigatuma ibidukikije bitabungwabungwa uko bikwiriye.

Mu Rwanda ingo 93.8% zikoresha inkwi n'amakara
Mu Rwanda ingo 93.8% zikoresha inkwi n’amakara

Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu mu ngendo bagiriye hirya no hino mu gihugu, mu gikorwa cyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije, basanze hakwiye kugira igikorwa kugira ngo habungabungwe neza ibidukikije.

Muri Raporo bakoze bakayigeza ku Nteko Rusange ya Sena, hakubiyemo ishusho igaragaraza uko gukoresha inkwi n’amakara bihagaze mu Rwanda.

Ikusanyamakuru rya MININFRA rya 2020 ryagaragaje ko 25.1% by’abaturage, ari bo babona ibicanwa mu buryo buhoraho.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo y’umwaka wa 2022/2023, yagaragaje ko 77% bya biogaz 10,913 zubatswe mu Gihugu zidakora.

Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’Ingo (EICV7- 2023/2024), bwagaragaje ko ingo 93.8% zikoresha inkwi n’amakara.

Kuba abaturage benshi bakoresha inkwi n’amakara bikurura gutema amashyamba amenshi agasarurwa atagejeje igihe. Ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibicanwa byangiza ibidukikije kidashakiwe umuti urambye, cyagira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7), bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije mu Rwanda zageze kuri 5,4% mu 2024, zivuye kuri 1% mu 2017.

Ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 15066 bugaragaza ko 75% by’ingo zo mu Rwanda zigitekesha inkwi, mu gihe 18,8% zikoresha amakara. Ingo 0,6% zo zitekesha ibisigazwa by’imyaka bahinze, naho abatekesha gaz cyangwa biogaz n’amashanyarazi ni 5,4%.

Abagitekesha inkwi mu mijyi babarirwa muri 34%, mu gihe mu cyaro ari 93%. Amakara ni yo yiganje mu banyamujyi kuko akoreshwa n’ingo 51%, ariko mu cyaro ni 6% gusa batekesha amakara.

Ingo ziri mu Mujyi wa Kigali zitekesha gaz zingana na 23%, mu gihe izitekesha amakara ari 59% na ho abagitekesha inkwi ni 17%.

Imibare igaragaza ko mu Ntara y’Amajyepfo 89% batekesha inkwi, ari naho hagaragara benshi bakoresha ubwo buryo, hagakurikiraho Amajyaruguru ari kuri 88%.

Mu 2021, MININFRA yagaragaje ko hakenewe ishoramari rya miMiyari 1.37 z’Amadolari kugira ngo mu 2030, igihugu kizabe kimaze kugabanya ikoreshwa ry’amakara, rigere kuri 42%.

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho, Banki y’Iterambere BRD n’izindi nzego, Komisiyo yagaragaje ko kugeza ubu abaturage bagera kuri 93.8% mu Rwanda bagikoresha amakara n’inkwi mu guteka, kandi biri mu bikomeje kwangiza ibidukikije.

Abasenateri bagaragaje ko hakenewe ingamba zigamije kugabanya umubare w’abagikoresha inkwi n’amakara mu guteka, ari na yo mpamvu hahamagajwe Minisitiri w’Intebe ngo atange ibisobanuro mu magambo ku biri gukorwa.

Minisiteri y’Ibidukikije yari yagaragarije Abasenateri ko hakiri inzira ndende mu gukemura icyo kibazo, kuko hakenewe ingengo y’imari nyinshi ingana na Miliyari 1,37$, kugira ngo u Rwanda rubashe kugabanya umubare w’abakoresha inkwi mu guteka ku kigero cya 42% muri 2030.

Gusa hari ibyagiye bigerwaho kuko mu 2024, Ikigo gishinzwe Ingufu, REG, cyagaragaje ko ingo 361,850 zari zimaze kubona amashyiga agezweho zifashijwe na Nkunganire ya Leta, binyuze mu mushinga wa ‘Tekera Heza’. Muri uwo mushinga Leta yishyurira abaturage 70% by’igiciro cy’ishyiga, umuturage akiyishyurira 30%.

Imbogamizi zimwe zituma kubungabunga ibidukikije bitagerwaho uko bikwiriye, bituruka kuri zimwe mu mpamvu zirimo kuba gukorera mu gihugu ibikoresho n’ibicanwa bitangiza ibidukikije bitaratera imbere, gukora no gukoresha ‘pellets’ na briquettes bitaratera imbere, umubare munini wa biogaz zubatswe mu Gihugu ntizikora, bimwe mu bikoresho byifashishwa mu guteka nk’imbabura bigurirwa mu mahanga netse nta bufatanye buri hagati y’inzego bireba n’amashuri makuru na kaminuza, amashuri ya IPRCs na TVET.

Hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 131, agace ka mbere, iteganya ko mu rwego rwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Sena ishobora kubaza Minisitiri w’Intebe mu magambo cyangwa mu nyandiko agasubiza ubwe, iyo ari ibibazo byerekeye Guverinoma yose cyangwa Minisiteri nyinshi icyarimwe, cyangwa agasubirizwa n’abagize Guverinoma bireba.

Aha niho Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumira Minisitiri w’Intebe, akaza gutanga ibisubizo mu magambo ku ngamba ziteganyijwe mu korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka