Mu Rwanda hatangijwe uburyo bwimukanwa bwo gupima ubutaka
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangije umushinga wo gupima ubutaka (Mobile Laboratory) kugira ngo bamenye ibibugize bityo buhuzwe n’imbuto hagamijwe kongera umusaruro.
- Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine bafungura iyi gahunda ku mugaragaro
Ni umushinga u Rwanda ruterwamo inkunga n’igihigu cya Maroc, ukaba watangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 30 Mata 2019, ugatangizwa na Minisitiri
w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine na Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani.
Ubwo buryo butangiranye imodoka eshatu zirimo ibikoresho byifashishwa mu gupima ubutaka na moto esheshatu zizajya zikusanya ubutaka bupimwa.
Ku ikubitiro hazapimwa ubutaka buri kuri hegitari 50 bwo mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze na Burera two mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uwo mushinga wiswe "Agriculture Caravan", ngo uzanasiga hakozwe ikarita nshya yerekana uko ubutaka bw’u Rwanda buhagaze mu bijyanye no kwera.

Minisitiri Mukeshimana akaba yakanguriye abaturage gupimisha ubitaka bwabo.
Ati "Ndabakangurira gupimisha ubutaka bwanyu kugira ngo mumenye amafumbire bigendanye bityo mugirwe inama n’ababishinzwe kugira ngo umusaruro wiyongere"
Amb. Youssef yavuze ko iki gikorwa gishimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ati "Uyu mushinga ni kimwe mu bikorwa biri mu masezerano 23 yasinywe ubwo umwami wa Maroc aheruka mu Rwanda. Biri mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi kandi buzakomeza"
Yavuze kandi ko mu gihe gito umushinga icyo gihugu gihuriyeho n’u Rwanda wo kuvanga amafumbire uzatangira mu Rwanda hagamijwe kongera amafumbire akenerwa kandi aberanye n’ubutaka ndetse bikaba biteganyikwe ko ayo mafumbire yazajya anacuruzwa no hanze y’u Rwanda.

Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyumushinga uziye igihe tuzapimisha pe ahubwo Bageraze bigere muturere rwose bityo bidufashe kwiteza imbere
Uyumushinga uziye igihe tuzapimisha pe ahubwo Bageraze bigere muturere rwise bityo bidufashe kwiteza imbere