Mu Rwanda hagiye guterwa ibiti bivangwa n’imyaka birenga Miliyoni 30

Ubwo hatangizwaga igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cya 2024, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu biti biteganyijwe guterwa, hazaba harimo ibisaga Miliyoni 30 bivangwa n’imyaka.

Mu Rwanda hagiye guterwa ibiti bivangwa n'imyaka birenga Miliyoni 30
Mu Rwanda hagiye guterwa ibiti bivangwa n’imyaka birenga Miliyoni 30

Ni gahunda yahujwe n’umuganda rusange usoza Ukwakira, yatangirijwe mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera ku rwego rw’Igihugu, ahatewe ibiti ibihumbi 22 by’ubwoko butandukanye, ku buso bungana na hegitari 35, hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Biteganyijwe ko mu gihe kigera ku mezi umunani, mu gihugu hose hazaterwa ibiti birimo ibivangwa n’imyaka, iby’imitako, iby’imbuto ndetse n’amashyamba bigera kuri Miliyoni 63.

Muri ibyo biti bizaterwa muri iki gihembwe, ibigera kuri 54% bizaba ari ibivangwa n’imyaka, 26% bizaba ari iby’amashyamba asanzwe yo gufata ubutaka, ibindi 10% n’iby’imitako, mu gihe ibingana na 8% bizaba ari iby’imbuto.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), Concorde Nsengumuremyi, avuga ko kimwe mu bigamijwe muri iki gihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, ari ukugira ngo hagarurwe amashyamba ahagije mu bice asa nk’aho yacitse, kugira ngo ingaruka ziterwa no kutayagira zigabanuke.

Ati “Hari ibyagiye bituma amashyamba atitabwaho, abantu bakayatema bashaka ubutaka bahingaho, bashaka inkwi zo gucyana, kubaka, ibyo byose bituma ubutaka busigara bwambaye ubusa, ku buryo no kuhahinga imyaka nabyo byaje kugaragara ko ari ikibazo, kubera ko ubutaka butacyera neza. Ni yo mpamvu uyu mwaka twashatse kuhitaho nko gutanga ubutumwa, kugira ngo twerekane agaciro k’igiti mu kongera kugarura ubuzima bw’ahantu.”

Umuyobozi Mukuru w’umuryango mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije (IUCN), Yasuda Kaori, avuga ko abaturage bafite uruhare runini muri gahunda zibateza imbere, harimo iz’ubuhinzi ndetse no gusubiranya ibidukikije byangirijwe.

Ati “Nkatwe tubona ari iby’agaciro kwinjiza abaturage mu bikorwa nk’ibi byo gutera ibiti, kubera ko ari bo zingiro ryo kubyitaho. Ni ngombwa kubazamurira ubushobozi kugira ngo hategurwe kare ibiti, n’iterwa ryabyo barigiremo uruhare rugaragara.”

Ubwo yatangizaga igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana, yavuze ko mu rwego guhangana n’imihandagurikire y’ibihe, ari ngombwa ko haterwa ibiti byinshi kandi by’amoko yose, ndetse n’amashyamba menshi.

Ati “Ibiti n’amashyamba bigira uruhare mu bukungu bw’Igihugu cyacu, ndetse no kubungabunga ibidukikije muri rusange. Ni ngombwa rero ko dufata icyemezo cyo gutera byinshi bishoboka, kubibungabunga no kubyongera ndetse no gukomeza kubifata neza aho biri hose.”

Akomeza agira ati “Muri iki gihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba hari ibyo Abanyarwanda bose basabwa, harimo gutera amashyamba ndetse n’ibiti, ahantu hose hagaragajwe n’igishushanyo mbonera ko hagenewe guterwa ibiti n’amashyamba. Hari ukubungabunga amashyamba ateye, tukayakorera neza kugira ngo atange umusaruro, ndetse no kwirinda kuvogera no kwangiza amashyamba yaba aya Leta n’ay’abaturage biterera ku giti cyabo aho ateye hose.”

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ibidukikije, abaturage barashishikarizwa gukoresha aho bishoboka gaze cyangwa se imbabura zikoresha ibicyanwa bicye nka rondereza, cana rumwe n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka