Mu Myaka 13 imiryango y’ingagi yavuye ku munani igera kuri 20
Mu myaka 13 ishize mu Rwanda hatangijwe gahunda Ngarukamwaka yo Kwita Izina abana b’ingagi, imiryango y’ingagi zo mu birunga yariyongereye iva ku munani, igera kuri 20.
Ibi ngo bigaragaza imbaraga nyinshi u Rwanda rwashyize mu kubungabunga izi nyamanswa ziruzanira amadevize, ndetse bikanagaragaza n’uruhare abaturage cyane cyane abaturiye Parike y’ibirunga bagira mu kuzibungabunga, kuko inyungu zituruka mu bazisura aribo ba mbere zigirira akamaro.
Uku kwiyongera kw’imiryango y’Ingagi ngo byatumye umubare b’Abakerarugendo basura Parike y’ibirunga ku mwaka bikuba inshuro zirenga ebyiri bava ku 16000 mu mwaka wa 2010, bagera ku 42000 mu mwaka 2016.
Mu birori byo Kwita Izina ingagi byabaye kuri uyu wa 1 Nzeli 2017, Clare Akamanzi Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB gifite mu nshingano ubukerarugendo yatangaje ko n’ubwo Ingagi zitavuga, nazo ubwazo abazisura babona koko ko nazo ubwazo zishimira uko zifashwe mu Rwanda.
Ati" Ingagi zo mu Rwanda ziranezerewe. Bigaragazwa nuko buri mwaka zibyara izindi, kandi bikanagaragazwa n’uburyo ziba zifitiye ubwuzu abazisura, aho zibakinira ndetse zikanikubita ku gituza zigaragaza koko ko zinezejwe n’aho zituye."
Yanagaragaje kandi ko uko kwiyongera kw’abakerarugendo basura Parike y’Ibirunga, kugirira inyungu abaturage bayituriye, aho inyungu iva mu kuyisura ikurwaho 5% agafasha mu iterambere ryabo, bubakira amashuri, amavuriro bahabwa amazi meza n’amashanyarazi n’ibindi.
Yabwiye abaturage baturiye iyi parike ko ubukerarugendo ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu, abasaba gukomeza gufatanya na Leta kuyibungabunga, kugira ngo inyungu ziyikomokaho zirusheho kwiyongera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|