Mkapa asanga u Rwanda rufite ahazaza heza kubera kurengera ibidukikije

Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania avuga ko ashimishijwe n’uburyo u Rwanda ruri kuza ku isonga mu kurengera ibidukikije, mu gihe ibindi bihugu bisubira inyuma.

Mkapa avuga ko kubungabunga ibidukikije bitanga isura y'ahazaza heza h'u Rwanda
Mkapa avuga ko kubungabunga ibidukikije bitanga isura y’ahazaza heza h’u Rwanda

Mkapa ni umwe mu bayobozi b’Umuryango Nyafurika wita ku bidukikije “African Wildlife Foundation (AWF)”, akaba yari mu Rwanda mu gikorwa cyo kwegurira hegitari 27.8 Pariki y’Ibirunga, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2018.

Yagize ati “Nshimishijwe no kuba ngize uruhare mu gikorwa cyo kwegurira guverinoma uyu mutungo, kuko yagize uruhare rugaragara mu guharanira kurinda ibidukikije.”

Iyi pariki icumbikiye ingagi zo mu birunga zigera kuri 540, kandi zikaba nta handi zigaragara uretse mu Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yakomeje agira ati “Akenshi usanga abayobozi bo muri Afurika bafata ibyemezo bigira ingaruka ku ihungabana ry’umutungo kamere, kuko badasobanukiwe n’akamaro ko kubungabunga ibidukikije.”

Mkapa atera igiti muri ubu butaka bweguriwe Parike y'Ibirunga
Mkapa atera igiti muri ubu butaka bweguriwe Parike y’Ibirunga

Avuga ko kubungabunga ibidukikije ari imwe mu nzira yo kuzagira isi nziza mu minsi iza, ibyo u Rwanda rukaba rwarabimenye ari nayo mpamvu rukomeza kongera ubuso bwa pariki aho kubugabanya.

Nyuma yo kongeraho izi hegitari, Pariki y’ibirunga izava ku buso bwa hegitari ibihumbi 16 yari isanzweho igere ku 16,027

Clare Akamanzi, umuyobozi wa RDB yavuze ko iki gikorwa kije guhuza inyungu za Leta y’u Rwanda zigamije guha abaturage ahazaza heza ariko hanibandwa ku kurengera ibidukikije.

Ati “Kurinda ingangi n’ubukerarugendo natwe biduha inyungu.”
Mkapa yavuze ko mu myaka ishize muri Afurika hagaragaye ibibazo by aba rushimusi kandi bikagira ingaruka ku nyamaswa zituye muri za pariki.

Ubu butaka bwashyikirijwe RDB ifite mu nshingano Parike y'ibirunga
Ubu butaka bwashyikirijwe RDB ifite mu nshingano Parike y’ibirunga

Ariko yavuze ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byamuhaye icyizere ko kurengera ibidukikije mu Rwanda ari intego igihugu kitazatezukaho.

Uyu muhango wari witabiriwe n'ingeri zitandukanye z'abantu
Uyu muhango wari witabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abantu
Urekerereza nirwo rwasusurukije iyi gahunda
Urekerereza nirwo rwasusurukije iyi gahunda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mkapa Twishimiye Uruzinduko Rwe Mu Rwanda Kd Nibyiza Kurengera,ibidukikije Kuko Nabyo Kubirengera Nibimwe Mubigize Iterambere Ryu Rwanda,murakoze.

Twagirimana yanditse ku itariki ya: 11-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka