Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatashye Ikigo cy’ubushakashatsi ku ngagi cya Ellen DeGeneres

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kanama 2022, yafunguye ku mugaragaro Ikigo Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund, giherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ageza ijambo ku bitabiriye uwo muhango
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ageza ijambo ku bitabiriye uwo muhango

Icyo Kigo cy’Ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi zo mu misozi miremire, cyubatswe na Ellen DeGeneres, icyamamare cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu itangazamakuru, akaba azwi cyane mu kiganiro "The Ellen DeGeneres Show".

Umuhango wo kugifungura no kugitaha ku mugaragaro, woyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, akaba yanasuye ibice bitandukanye bikigize.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ellen DeGeneres, yakomoje ku haturutse iki gitekerezo, agaragaza ko yakuranye inzozi zo kugera ikirenge mu cya Diana Fossey, uzwiho kuba yaramaze igihe kinini cy’ubuzima bwe mu gace k’Ibirunga, yita ku bushakashatsi ku ngagi n’ubuzima bwazo, akaba amufata nk’umuntu w’icyitegererezo.

Yanashimangiye ko ubwo yageraga mu Rwanda bwa mbere, agasura ingagi zo mu Birunga, yatangajwe n’ukuntu zifite imyitwarire isa n’iy’abantu, ibyamuteye imbaraga zo gutanga umusanzu we mu guteza imbere ingagi, zikomeje gusa n’izikendera ku isi.

Yagize ati "Kuva nkiri muto, nakuze Diana Fossey mufata nk’umuntu w’icyitegererezo biturutse ku bikorwa byagiye bimuranga byo kwita no kumenyekanisha ingagi zo mu misozi. Ubwo nageraga hano mu Rwanda, nkasura Ingagi mu Birunga, natangajwe n’ukuntu ingagi y’ingore yita ku mwana wayo, mu buryo budafite itandukaniro n’ukuntu umuntu w’umugore yita ku mwana we. Byanteye imbaraga zo gutekereza nti ni iki nakora ngo ibi biremwa bifite imiterere nk’iyi, birusheho kwitabwaho no kubungabungwa? Ngaho ahaturutse igitekerezo cyo gukomeza umurage wa Diana Fossey yasize wo kwita kuri ibyo binyabuzima".

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, wari uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri uwo muhango, yashimangiye uruhare Ellen na Portia bagize mu gutanga umusanzu ukomeye mu ntego Leta yihaye yo kwita no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ashimangira ko iki ari ikimenyetso ntakuka cy’ubufatanye no kwagurira amarembo abandi bafatanyabikorwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati "Ubukungu buturuka ku bukerarugendo ntibushobora kwiyongera, urusobe rw’ibinyabuzima cyane cyane Ingagi rutabungabunzwe. Bivuze ko iki kigo dutashye ku mugaragaro kuri uyu munsi, Ellen na Portia bagizemo uruhare rukomeye; tugifata nk’urugendo rushyashya dutangiye, rufungurira amarembo abandi bafatanyabikorwa n’abashoramari, mu guteza imbere Ingagi zo mu Birunga no kubungabunga urundi rusobe rw’ibinyabuzima birimo n’inyamaswa ziyibamo".

Yanagaragaje ko u Rwanda rushishikajwe na Politiki yo guteza imbere ubukerarugendo bukorerwa mu gace icyo kigo giherereyemo, n’Ibirunga by’umwihariko, ariyo mpamvu cyitezweho umusaruro ufatika mu kubushyigikira no kubuteza imbere".

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ubwo yafunguraga icyo kigo
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ubwo yafunguraga icyo kigo

Yakomeje ahamya ko kuva iki kigo cyagera muri kano gace, hari impinduka nziza kandi zifatika mu mibereho y’abagituriye zabayeho.

Aha akaba ariho yahereye ashima abaturage by’umwihariko bagituriye, uruhare bagize mu kugishyigikira uhereye igihe cyatangiriye kubakwa kugeza kirangiye.

Yagize ati "Ndashimira mwe baturage uruhare mwagize mu gushyigikira umushinga wo kubaka iki Kigo, kandi nongere kubibutsa ko ibi bikorwa ari ibyanyu. Musabwa kubirinda kandi mukabyitaho, kuko bizagira uruhare runini mu guteza imbere Pariki y’Igihugu y’Ibirunga , ifatwa nk’isoko ifatiye runini ubukungu bw’Igihugu cyacu".

Mu ijambo Ellen DeGeneres, yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yagaragaje ko atewe ishema kandi ashimishijwe no kuba inzozi yakuranye abashije kuzigeraho, zo kugera ikirenge mu cya Dian Fossey.

Ellen DeGeneres
Ellen DeGeneres

DeGeneres yasabye buri wese, yaba abashakashatsi n’abandi bifuza kumenya byinshi ku ngagi zo mu misozi, kujya basura icyo kigo, bagahabwa amakuru n’ubumenyi byimbitse mu birebana no kwita no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Iki Kigo Ellen DeGeneres, yatangiye kucyubaka mu mwaka wa 2018 nyuma yo kugihabwa nk’impano n’umufasha we Portia de Rossi, bari kumwe ubwo muri uyu muhango, na we wishimiye kuba babashije kugira igikorwa kiri kuri uru rwego, ku butaka bw’u Rwanda, igihugu yemeza ko bihebeye kandi bifuzaga kugiramo ibikorwa nk’ibi.

Imirimo yo kubaka iki kigo yahaye akazi abaturage basaga 2400 biganjemo abahaturiye, babasha kwiteza imbere.

Ikigo Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund cyatashywe, gifite inyubako zinyuranye harimo Laboratoire esheshatu zikorerwamo ubushakashatsi ku buzima n’imibereho by’ingagi, gusuzuma ibiribwa zirya n’ibindi zikenera ngo zibashe kubaho.

Hari n’igice kigenewe kwerekanirwamo amateka n’urugendo rwo kubungabunga ingagi zo mu misozi, uherereye mu gihe cya Dian Fossey kugeza ubu.

Gifite kandi ibyumba byakirirwamo abihugurira ubumenyi bwo kwita ku nyamaswa n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima, hiyongereyeho ibyumba by’ikoranabuhanga n’isomero.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Alamanzi, yagaragaje ko ikigo nk’iki kiri ku rwego mpuzamahanga cyari gikenewe, kugira ngo bifashe abakenera amakuru yimbitse mu birebana n’ubuzima bw’ingagi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima, bikazafasha gushyigikira urwego rw’ubukerarugendo.

Yagize ati "Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abasaga 2200 bakora mu rwego rw’ubukerarugendo, tutabariyemo ibindi byiciro byinshi by’abaturage babuboneramo inyungu. Bivuze ko hari abantu benshi ubukerarugendo bufatiye runini, kandi nk’urwego twifuza ko twarushaho guteza imbere, rukaba rwakwikuba inshuro ebyiri by’urwego turiho ubu, ni yo mpamvu gushyira imbaraga mu bushakashatsi, bizafasha abahanga kwiyungura ubumenyi, butuma barushaho gutanga amakuru ahamye mu nzego bireba, na zo zishyireho ingamba zifatika, zituma urusobe rw’ibinyabuzima rurushaho kubungabungwa, bityo n’ubukerarugendo butezwe imbere".

Mu mezi ane ashize, icyo kigo cyimukiye mu nyubako nshyashya ziherereye mu Murenge wa Kinigi, kimaze kuganwa n’abasaga 6500, barimo abihugura mu bumenyi n’ubushakashatsi ku Ngagi, kandi hafi ya 50% byabo, ni abanyeshuri baturuka mu bigo bigituriye nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwacyo.

Kuri ubu cyatangiye gukorana na Kaminuza y’ u Rwanda n’amwe mu mashuri makuru abarizwa mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Iki kigo ni nacyo cyicaro gikuru cya Dian Fossey Gorilla Fund, yatangijwe mu 1966, na Dian Fossey, Umunyamerika w’umushakashatsi ku ngagi, wiciwe mu Rwanda mu 1985.

Icyo kigo Ellen DeGeneres yatangiye kucyubaka mu mwaka wa 2018, agihawe nk’impano n’umufasha we Portia de Rossi, kikaba cyaruzuye gitwaye Miliyoni 14 z’Amadolari ya Amerika (asaga Miliyari 14) z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka