Minisiteri y’Ibidukikije yashimye umushinga MTN yatangije wo gukoresha imirasire y’izuba

Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyamuritse umunshinga wo gukoresha imirasire y’izuba, uzagifasha gukomeza kurushaho kurengera ibidukikije, birinda ingaruka zituruka ku guhumanya ikirere, ukaba ari umushinga washimwe cyane na Minisiteri y’Ibidukikije.

Uyu mushinga uzafasha MTN kugabanya uburyo yakoreshaga buhumanya ikirere
Uyu mushinga uzafasha MTN kugabanya uburyo yakoreshaga buhumanya ikirere

Ni umushinga wo gukoresha imirasire wamurikiwe Minisiteri y’ibidukikije n’Urwego rw’Igihugu ngenzuramikorere (RURA), ku wa Kane tariki 28 Mata 2022, mu rwego rwo kurengera ibidukije, hirindwa guhumanya ikirere biturutse ku ikoreshwa ry’umuriro w’amashanyarazi.

Mu bigo bibiri gusa bya Nyarutarama na Remera bya MTN, aho bavuga ko bafite ibikoresho byinshi bisaba umuriro w’amashanyarazi, iyo bikoreshejwe ngo byangiza ikirere ku kigero kingana na toni 3100 ku mwaka, kandi byose biturutse ku gukoresha umuriro w’amashanyarazi.

Mu rwego rwo kugabanya uburyo bwo guhumanya ikirere, mbere na mbere batekereje kugabanya umuriro w’amashanyarazi bakoresha mu byuma bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi, nk’uko Eugen Gakwerere, umutekinisiye muri MTN abisobanura.

Ati “Nk’uko mwabonye uyu mushinga, turagira ngo udufashe tujye dukoresha imirasire y’izuba aho gukoresha umuriro tugura muri REG. Nta n’ubwo ari ukugabanya uko duhumanya ikirere gusa, ariko harimo no kugabanya amafaranga tuwugura kugira ngo dusakaze itumanaho ahandi, bityo tuzigame ayo dushora mu minara yo hirya no hino”.

Ikoreshwa ry’imirasire y’izuba ngo rizagabanya ingano y’amafaranga MTN yari isanzwe itanga ku muriro w’amashanyarazi, kuko ku ikubitiro bagiye kuzigama arenga miliyoni 10 mu gihe cy’umwaka, nk’uko Gakwerere akomeza abisobanura.

Ati “Uyu munsi itegeko rihari rigenwa na RURA ntiryemerera abafatanyabikorwa bacu gukora imirasire ifite ubushobozi burenze kilowate 50, kandi izo ni 3% by’umuriro dukoresha yaba Remera cyangwa Nyarutarama, byagabanyijeho nibura toni 124 zihumanya mu kirere. Biradufasha kandi kugabanya miliyoni 10 ku mwaka twajyaga dutanga ku muriro w’amashanyarazi”.

Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko uburyo bwo gukoresha imirasire y’izuba ari umusanzu ukomeye, MTN Rwanda itanze mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Jean D’Arc Mujawamariya, avuga ko ibyo MTN yakoze ari umushinga w’icyerekezo cy’igihugu, kuko Leta y’u Rwanda ifite icyerekezo cyo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ati “Icyerekezo igihugu cyacu kirimo, ni icyo kugabanya ibyuka bihumanya mu kirere, umwuka uhumanya wa ‘carbone’, ndetse no kugira ngo tugire rwa Rwanda twifuza, rubungabunga ibidukikije, ruduha umwuka mwiza, ruduha amazi meza, ruduha ingufu z’amashanyarazi zishobora kubonwa na buri wese”.

Minisitiri Mujawamariya yashimye umushinga wa MTN
Minisitiri Mujawamariya yashimye umushinga wa MTN

Umushinga wa MTN wo gukoresha imirasire y’izuba uje wiyongera ku wundi bamaze iminsi baratangiye, wo kugira imodoka bakoresha mu mirimo yabo ya buri munsi, nibura izigera kuri 30% zikaba izikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo gukomeza kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka