Minisiteri y’Ibidukikije yamaganye imitako y’ibipurizo

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, yavuze ko imitako y’ibipurizo (balloons) iri mu bikoresho bya pulasitiki bitemewe gukoreshwa, nk’uko amategeko arengera ibidukikije abiteganya.

Minisiteri y'Ibidukikije yamaganye imitako y'ibipurizo
Minisiteri y’Ibidukikije yamaganye imitako y’ibipurizo

Dr Mujawamariya ashyira ibipurizo mu bikoresho bihanwa n’Itegeko No 17/2019 ryo muri 2019 ribuza gutumiza, gucuruza, gukoresha, kurunda no kujugunya ibikoresho bya pulastiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ibihano biteganywa n’ingingo z’iri tegeko bica ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50Frw kugera kuri miliyoni eshanu bitewe n’ikosa ryakozwe, gukuba inshuro nyinshi agaciro k’ibyo bicuruzwa ndetse no gutegeka abantu kubivana aho byashyizwe.

Minisitiri w’Ibidukikije yanditse kuri Twitter ati "Ibyitwa imitako y’ibipurizo nk’ibi mubona ntibyemewe, kuko Itegeko rirengera ibidukikije rirabibuza.Twese hamwe tubane mu mahoro n’ibidukikije!!"

Avuga ko ikintu cyose cya pulastiki gikoreshwa inshuro imwe kitemewe, kandi ko uko mu Rwanda bagabanya kubikoresha ari ko "tugenda tuba Igihugu kizira imyanda ya pulastiki."

N’ubwo hari abanditse kuri Twitter basubiza Minisitiri amagambo atari meza, hari n’abashyigikira ubusabe bwe barimo uwitwa Taha Iwanyu, uvuga ko gukemura ikibazo byahera ku bemerera ibyo bikoresho kwinjira no gucuruzwa mu Rwanda.

Akomeza agira ati "Amasashi na yo yaracitse, murebe n’ukuntu n’ibipurizo byacika duhereye ku babyemerera kwinjira mu Gihugu".

Mu bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe byabujijwe, ibyinshi ni ibyakoreshwaga mu birori nk’ubukwe, birimo imiheha, amasahani, ibiyiko n’amafurusheti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka