MINAGRI yashimye inkeragutabara zateye ry’amaterasi y’indinganire muri Gishwati

Inkeragutabara zigera kuri 30 zashyikirijwe impapuro z’ubumenyi n’ishimwe (certificate) zerekana ko zizi gukora amaterasi y’indinganire ku buryo bwiza kubera igikorwa cyo gukora amaterasi ari kuri hegitari 100 mu gace k’ishyamba rya Gishwati.

Imirimo yo gukora amaterasi ndinganire yakozwe n’inkeragutabara yakorewe mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu ahitwa Arusha. Igikorwa cyo gukora amaterasi ya hegitali 306 harimo na hegitari 100 zakozwe n’inkeragutabara ndetse n’abaturage cyatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 900.

Uhagarariye inkeragutabara mu ntara y’iburengerazuba, General Major Ngendahimana Jerome, yishimiye cyane certificates inkeragutabara zahawe anavuga ko nta kibazo bazongera kugira gikomeye mu gukora amaterasi kuko babonye ababihugukiye kandi babikoze babizi.

Yashimiye kandi minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda yatekereje gutanga certificate kuri zimwe mu nkeragutabara zakoze mu materasi bitewe n’ubumenyi yazibonyeho.

General Major Ngendahimana yongeyeho ko nk’inkeragutabara, batazaharanira gucunga umutekano w’igihugu gusa ahubwo ko bazanafasha icyatuma abaturage batera imbere n’igihugu kigatera imbere muri rusange. Inkeragutabara zitabira ibikorwa by’ubuhinzi nko gukora amaterasi y’indinganire, kurwanya isuri, gutera ibiti ku misozi n’ibindi.

Aya materasi yakozwe mu rwego rwo kurwanya isuri no gukora ubuhinzi bw’umwuga bwateza imbere abaturage.

Dr. Jean Jacques Mbonigaba Muhinda wari uhagarariye MINAGRI mu ikorwa ry’aya materasi yavuze ko abaturage kimwe n’inkeragutabara bungukiye ubumenyi mu bikorwa byo gukora amaterasi y’indinganire.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muraho, n’ubwambere nsura ururubuga, ariko nibyiza cyane. reka mbabwire icyo mwarushije abandi nabonye, gusobanura ibintu neza. urugero wnditse ISPG wamenya ariki? ariyahe? menye ko ari shuri rikuru ry’igitwe. naho hari imbuga nasomaga nkagirango ni company. kuko bavugaga ngo societe ariko bashaka kuvuga society. mugye musobanura, hari igihe umuntu aba adaherutse mu rwanda ngo amenye ibintu nka PGGSS. ibyo ni ibiki?

its just an appreciation of your hard working, regards guys.

robert yanditse ku itariki ya: 31-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka