Miliyari zisaga 170 zizakoreshwa mu kwagura Pariki y’Ibirunga

Miliyoni 200 z’amadorari ya Amerika, zisaga miliyari 170 z’Amafaranga y’u Rwanda, ni yo ateganyijwe mu bikorwa byo Kwagura Parike y’igihugu y’ibirunga.

Mutangana Eugene umuyobozi muri RDB ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga za Pariki z'igihugu aganiriza Abaturage ibijyanye no kwagura Parike y'Ibirunga
Mutangana Eugene umuyobozi muri RDB ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga za Pariki z’igihugu aganiriza Abaturage ibijyanye no kwagura Parike y’Ibirunga

Umushinga wo kwagura iyi parike ukaba uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB gifite mu nshingano ubukerarugendo, ku bufatanye n’Intara y’Amajyaruguru iyi Parike iherereyemo.

Kugeza ubu muri Parike y’Ibirunga harabarurwa ingagi 604 ku ruhande rw’u Rwanda, Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ndetse na Uganda.

Muri izo ngagi u Rwanda rukaba rwihariye izigera kuri 305 ziba ku buso bwa Kilometero kare 160 (Hegitari 16000.)

Muri uyu mushinga wo kuyagura biteganyijwe ko ubwo buso buzongerwaho Hegitari 3740, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwisanzure bucye ingagi zisanzwe zifite.

Mutangana Eugene umuyobozi muri RDB ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga za Pariki z’igihugu, avuga ko uko ingagi zigenda ziyongeraga ubuso buto bwa Parike bwatumaga zitororoka nk’uko byifuzwa.

Yagize ati: ‘’kuba iyi Pariki igiye kwagurwa bizafasha ubwiyongere bw’ingagi ku kigero kiri hagati y’izingana na 15 na 20 ku ijana mu myaka icumi iri imbere. Ibi rero bizatuma amadevise arushaho kwiyongera, kandi n’umubare w’abashoramari wiyongere’’.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzaba wamaze gushyirwa mu bikorwa mu gihe kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi iri imbere.

Byitezwe ko nyuma yo kugura ubutaka bw’abaturage hazabaho ibikorwa byo kububakira, kubashakira imirimo bazakora, hakazakorwa n’indi mishinga ibabyarira inyungu bishingiye ku bindi bikorwa remezo.

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ikora kuri Pariki y’igihugu y’ibirunga barishimira ko mu gihe izaba imaze kwagurwa, bizatuma ingagi zirushaho kubungabungwa kandi na bo bakazazamura ubukungu bwabo.

Abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga Parike y'Ibirunga
Abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga Parike y’Ibirunga

Mukandayisenga Josephina wo mu murenge wa Kinigi yagize ati” Iki gikorwa tucyitezeho umusaruro ukomeye haba ku mibereho myiza yabo, ndetse n’iy’inyamaswa ziyibarizwamo.

Gusa twari dufite impungenge z’uburyo bizakorwamo, ariko nyuma y’ibiganiro twagiranye n’inzego zibishinzwe, tukerekwa uko uyu mushinga uteye, dufite icyizere ko mu gihe kizaza bizagenda neza.”

Kugeza ubu muri Pariki y’igihugu y’ibirunga habarurwa imiryango 20 y’ingagi. Muri yo hakabamo isurwa na ba mukerarugendo ndetse n’indi yifashishwa mu bushakashatsi buzerekeyeho.

Amadorari ya Amerika asaga miliyoni 18 niyo yinjizwa n’iyi Pariki y’igihugu y’ibirunga buri mwaka avuye muri ba mukerarugendo baza kuhasura ingagi.

10 ku ijana muri yo akaba akoreshwa mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage bizwi nka Revenue sharing.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka