Miliyari zirenga 5 Frw zashowe mu kurengera ibidukikije mu nkambi

Mu rwego rwo kurushaho kurengera ubuzima bw’Impunzi zicumbikiwe mu Rwanda, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), n’abafatanyabikorwa bayo, bashoye arenga miliyari 5Frw mu bikorwa byo kurengera ibidukikije mu nkambi.

Abatuye muri iyi nkambi bishimira imirimo yakozwe
Abatuye muri iyi nkambi bishimira imirimo yakozwe

Hirya no hino mu Turere turimo Inkambi zicumbikiye Impunzi, by’umwihariko aho zagiye zituzwa ku misozi isa nkaho ihanamye, bigateza inkangu mu gihe cy’imvura, zagiye zituma habaho ibyobo binini cyane kubera ubutaka bwagendaga, ku buryo byashoboraga gushyira ubuzima bwa benshi barimo impunzi n’abazituriye mu kaga.

Bamwe mu batuye mu Nkambi ndetse n’abazituriye by’umwihariko abo mu ya Kigeme, bavuga ko mu bihe by’imvura bahuraga n’ibibazo by’amazi menshi yaturukaga mu nkambi agateza inkangu ku buryo imisozi yaridukaga bigatwara ubuzima bwa bamwe n’imirima n’imyaka by’abaturiye inkambi.

Tuyisenge Zagira, ni umwe mu mpunzi zituye mu nkambi ya Kigeme, avuga ko bakundaga guhura n’inkangu ku buryo hari n’abashoboraga kuba bahagwa.

Ati “Hari habi cyane hateye impungenge, hari umuhonga (umuringoti), ariko ubu bahakoze neza, n’umuntu yajyamo akajyamo iriya hepfo nta kibazo, ariko mbere wabaga utagerayo kuko cyari icyobo kinini cyane ku buryo wabaga wahirimayo ugapfa, hari habi cyane.”

Hagiye hashyirwamo imiyoboro y'amazi
Hagiye hashyirwamo imiyoboro y’amazi

Anastase Hakizimana wo mu Murenge wa Kibirizi ati “Hano hari inkangu iteye ubwoba ku buryo n’umuntu yari kumanukamo agahita apfa burundu ntagaragare, hateye impungenge kuko igikuku cya hano n’ikireba ku bitaro byari biteye ubwoba cyane, dufite impungenge z’abana bashobora kuhegera bakagwamo, ariko aho bahakoreye, hasigaye hameze neza cyane nta nkangu igihari, bashyizemo imiyoboro y’amazi barwanya isuri, bahatera n’ibiti, byarahafashe harakomeye cyane nta nkangu izongera kuhagaruka”.

Perezida wa Komite nyobozi w’inkambi ya Kigeme, Edison Munyakarambi Sebutoza, avuga ko hari igice kinini cyari gituyemo abantu bakaza kwimurwa kubera uburyo ubutaka bwaho bwaridukaga, kuko hari n’abahaburiye ubuzima.

Ati “Aha hose hari hatuwe ariko aba bantu bose (Impunzi) bagiye i Mahama, bajyanywe n’uko ubuzima bwabo bwari kujya mu kaga, bitewe n’imiterere yaho, ku buryo himuwe amakaritiye (quartier) abiri. Ariko mbere yo kuhakora hari igihe umwana yakinnye n’undi agwa mu muringoti uramumanura agera hepfo yapfuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, gacumbikiye impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko impunzi zagiye zubakirwa ahantu hatari hatuwe kugira ngo haboneke aho bagomba gutuzwa no kubakirwa.

Hatewe ibiti
Hatewe ibiti

Ati “Aho abantu batuye ari benshi ni ibisanzwe haza n’ibibazo by’isuri kuko amazi aba yahuriye ahantu hamwe. hakaba hari gahunda yo gukora imiyoboro y’ayo mazi no kuyayobora kugira ngo isuri idakomeza kubaho. Ibyo bikorwa byafashije kugira ngo hataba isuri no kurengera imirima y’abaturage baturiye aho hafi, kuko mbere amazi yangizaga ibindi bikorwa by’abaturage.”

Umuyobozi w’umushinga ‘Jya Mbere’, wa MINEMA, Frank Ngoga, avuga ko bakoze ibikorwa byo gusana ahantu hari ibyobo binini no gukora imiyoboro y’amazi mu nkambi ziri mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.

Ati “Abana bagwagamo, abantu bakuru bakaba bagwamo, ubu ngubu hamaze gusanwa, hameze neza, ahari imyobo minini harasanwe, imiyoboro y’amazi yarakozwe ubu amazi aragenda neza. Hagiye hafatwa amazi aturuka ku nzu igihe imvura iguye, ubu arayoborwa akagera mu gishanga atagenda yishakira inzira. Kugeza ubu mu Turere 6 ahari inkambi 6, hatanzwe amafaranga arenga miliyari 5Frw mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.”

Ahakozwe hose, hagiye hasanwa ibyobo byari bihari, hakorwa imiyoboro y’amazi, hanaterwa ibiti mu rwego rwo gufata no kurinda ubutaka, impunzi n’abahaturiye bakaba baragiye bahabwa akazi mu mirimo yo kuhakora.

Imiyoboro y'amazi yashyizwemo ituma amazi agera mu gishanga atabanje kwishakira inzira
Imiyoboro y’amazi yashyizwemo ituma amazi agera mu gishanga atabanje kwishakira inzira
Abatuye mu nkambi ya Kigeme n'abayituriye bishimira imirimo yahakozwe
Abatuye mu nkambi ya Kigeme n’abayituriye bishimira imirimo yahakozwe
Mbere y'uko hakorwa, hari hateye impungenge abatuye mu nkambi
Mbere y’uko hakorwa, hari hateye impungenge abatuye mu nkambi
Abari bahatuye bimuriwe mu nkambi ya Mahama mu rwego rwo kubarinda ibiza bishobora guturuka ku nkangu
Abari bahatuye bimuriwe mu nkambi ya Mahama mu rwego rwo kubarinda ibiza bishobora guturuka ku nkangu
Inkambi ya Mugombwa na yo yakozwemo ibikorwa byo kurengera ibidukikije hagamijwe kurinda ubuzima bw'abahatuye
Inkambi ya Mugombwa na yo yakozwemo ibikorwa byo kurengera ibidukikije hagamijwe kurinda ubuzima bw’abahatuye
Ubu bakora imirimo yabo ntacyo bikanga
Ubu bakora imirimo yabo ntacyo bikanga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka