Miliyari 35 zizakoreshwa mu kubungabunga amazi y’ibirunga zizajya mu maboko y’abaturage

Minisiteri y’Ibidukikije igiye guha abaturiye Pariki y’Ibirunga akazi mu mushinga wo kubungabunga amazi ava mu Birunga, uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 35.

Abayobozi bareba neza ko ibyo bamaze kubaka bigororotse
Abayobozi bareba neza ko ibyo bamaze kubaka bigororotse

Byemejwe na Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’Ibidukikije, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera ku itariki 25 Mutarama 2020, mu muganda rusange wo gutunganya umuyoboro w’amazi ava muri Pariki y’Ibirunga, aho yanashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa imyuzi 22.

Minisitiri Mujawamariya yabwiye abaturage ko ikibazo cy’amazi yajyaga yangiza imirima, inzu zabo n’ibikorwaremezo binyuranye kigiye kuba amateka, kuko ibikorwa by’umushinga wo kubaka imiyoboro y’ayo mazi byamaze gutangira.

Yababwiye ko ayo mafaranga miliyari 35 agiye gushorwa muri uwo mushinga, nubwo ari ay’ Abanyarwanda bose kubera ko yavuye mu misoro yabo, aje gukemura ibibazo by’amazi ava mu Birunga yajyaga ateza ikibazo mu baturiye ibirunga.

Abaturage ngo biteguye gutunganya neza akazi bagiye guhabwa
Abaturage ngo biteguye gutunganya neza akazi bagiye guhabwa

Ni umushinga ugiye gukurikiranwa n’ikigo cya Minisiteri y’Ibidukikije RWFA (Rwanda Water Forest Autholity), mu ishami rishinzwe kubungabunga umutungo kamere w’amazi no kuyasaranganya, aho mu masezerano icyo kigo cyagiranye na Minisiteri, abaturage begereye ibirunga ari bo bazahabwa akazi mu kurushaho kubateza imbere.

Minisitiri Mujawamariya ati “Uyu mushinga uzatanga akazi kenshi, kandi rwiyemezamirimo yatwemereye ko azakoresha abaturiye hano gusa. Azakoresha abaturage ba hano, ibikoresho birahari, amabuye arahari, muzajya muyatunda bayabagurire ahasigaye mugire ubukire”.

Nubwo abo baturage bemerewe akazi muri uwo mushinga wo kubaka imyuzi inyuranye mu kubungabunga amazi ava muri Pariki y’Ibirunga, yihanangirije abaturage bazashora abana muri iyo mirimo, ababwira ko igenewe abakuru kandi ko uzabikora azabihanirwa.

Dr. Mujawamariya Jean d'Arc abwira abaturage inyungu ziri mu mushinga wo kubungabunga amazi y'ibirunga
Dr. Mujawamariya Jean d’Arc abwira abaturage inyungu ziri mu mushinga wo kubungabunga amazi y’ibirunga

Ati “Umubyeyi tuzasanga yakuye umwana mu ishuri ngo aje gutunda amabuye yo kubaka muri uyu mushinga, uwo mubyeyi tuzajya tumuhana twihanukiriye, kuko ntushobora kuvana umwana mu ishuri ngo ni ukugira ngo wongere ubukire, kandi gushyira umwana mu ishuri ari ukwiteganyiriza”.

Minisitiri yabwiye abo baturage ko kuba bagiye kubakirwa imyuzi, babifitemo amahirwe kuko byaba ibiti n’ibyatsi bizaterwa ku nkombe z’imyuzi byose ari ibyabo, kandi ko ari bo bazabisarura naho uwo imyuzi izanyurira mu butaka yishyurwe.

Ati “Abaturage bizaba ngombwa ko dufata ubutaka bwabo kugira ngo iyo myuzi yubakwe, bazababarira ubutaka bwabo tubishyure. Ariko abaturage tuzaterera ibyatsi mu murima kugira ngo tubungabunge iyo myuzi, abo ntibazishyurwa ahubwo bizaba biri mu nyungu zabo, kuko ibyo byatsi n’ibiti ni bo bazabisarura. Twabahaye undi mutungo mu mirima yabo tubarinda n’amazi yendaga kubasenyera”.

Ijambo rya Minisitiri Mujawamariya ryakiriwe neza n’imbaga y’abaturage bitabiriye umuganda, bavuga ko kuba bakijijwe ayo mazi bakize imihangayiko, bishimira n’akazi bagiye guhabwa aho ngo bagiye kwiteza imbere.

Abaturage bafite akanyamuneza nyuma yo kubwirwa ko bazahabwa akazi
Abaturage bafite akanyamuneza nyuma yo kubwirwa ko bazahabwa akazi

Ntawigomwa Philomene ati “Akazi turakabonye pe, bigiye kuturinda ubukene n’ubuzererezi bwo kwirirwa tujya Uganda gupagasa bamwe bagapfirayo. Kagame muzamudushimire atugiriye neza, yatuzaniye Girinka none adukijije n’amazi yendaga kuduhitana, tubonye n’akazi hehe no kongera guhangayikira ka Mituweri. Imana yarakoze kumuduha”.

Mu mabwiriza yashyizweho ku muntu uzakora muri uwo mushinga, ni uko imishahara ya mbere igomba gutangwa muri mituweri kugira ngo bose bakore bafite ubwishingizi nk’uko byasabwe na Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Ni umushinga ugiye gutangirana n’icyiciro cya mbere hubakwa imyuzi itanu, itatu mu Karere ka Burera n’indi ibiri mu Karere ka Musanze, hakazibandwa ku hantu higanje ibikorwaremezo bigenda byangizwa n’ayo mazi, ahateganyijwe gukoreshwa amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari imwe na miliyoni magana abiri.

Iyo myuzi kandi izubakwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho izajya yubakirwamo n’ibyobo binini, bizajya bifasha amazi kugabanya umuvuduko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka