Miliyari 3.5Frw zigiye kwifashishwa mu kuzahura Pariki ya Gishwati-Mukura yari yarangijwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (RWFA) cyahawe inkunga ingana na miliyari 3.5Frw azagifasha kubungabunga no gusubiranya Pariki ya Gishwati-Mukura yari yarangijwe n’ibikorwa bya bamwe mu bayituriye.

Ir Collette Ruhamya uyobora REMA na Ngabonziza Prime wa RWFA basinyana amasezerano y'iyo nkunga
Ir Collette Ruhamya uyobora REMA na Ngabonziza Prime wa RWFA basinyana amasezerano y’iyo nkunga

Umukozi w’Akarere ka Nyabihu iyo Pariki ikoraho ushinzwe imirimo rusange, Richard Kubana, yemeza ko iryo shyamba ryigeze kwangirika cyane,kuburyo hari hakenewe koko inkunga yo kurisubiranya.

Yagize ati “Gishwati yigeze kwangizwa n’ibikorwa by’abantu bituma izamo isuri bityo ibiti byinshi birangirika. Uyu mushinga uratuma turisubiranya, turibungabunge risubirane ubuzima ryahoranye ndetse n’abarisura mu rwego rw’ubukerarugendo biyongere”.

Iyo nkunga yatanzwe n’ikigega NDF (Nordic Development Fund), icishwa mu Kigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA), ari cyo cyayishyikirije RWFA nyuma yo gusinya amasezerano yayo hagati y’ibigo byombi.

Ayo mafaranga ngo azifashishwa mu guteza imbere ubuhinzi bw’amashyamba, imikoreshereze myiza y’ibicanwa bituruka ku biti no kongera ubuziranenge bw’imbuto z’amashyamba binyuze mu mushinga LAFREC usanzwe wita kuri iyo Pariki.

Umuyobozi wa REMA, Ir Collette Ruhamya, avuga ko iyo Pariki izarushaho kwitabwaho nubwo hari undi mushinga wari usanzwe uyikurikirana ariko hakazanaboneka n’imbuto nziza z’ibiti”.

Yagize ati “Iyi nkunga izunganira undi mushinga wari uhari wita kuri iriya Pariki bityo amashyamba akomeze kubungabungwa.

Hazabaho gufasha abayituriye kumenya gufata neza amashyamba ndetse tubone n’imbuto nziza nshya z’ibiti tutagiraga cyane cyane ibya kimeza”.

Yongeraho ko kugarura ibiti byinshi bya kimeza ari ingenzi kuko ngo bigira ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ikirere bigatuma Pariki ihora imeze neza.

Abayobozi batandukanye bafite aho bahurira n'imicungire y'Ibidukikije bari muri uyu muhango
Abayobozi batandukanye bafite aho bahurira n’imicungire y’Ibidukikije bari muri uyu muhango

Minisitiri w’ibidukikije n’umutungo kamere, Dr Vincent Biruta, avuga ko, uyu mushinga uzanafasha abaturage koroherezwa kubona ibicanwa bitari inkwi mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Ati “Binyuze muri uyu mushinga, umuturage wifuza kuva ku nkwi ngo akoreshe gaz, azafashwa kubona ibikoresho bijyanye bitamuvunnye. Tuzareba uko yabihabwa bitamuremereye cyane wenda akajya yishyura buhoro buhoro cyane ko gaz ihendutse ugereranyije n’amakara”.

Umushinga wo kwita kuri Pariki ya Gishwati-Mukura, ukorera mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu duhana imbibi nayo, abaturage bayituriye na bo ngo bakazafashwa kwiteza imbere kugira babonereho kuyibungabunga.

MINIRENA itangaza ko kugeza ubu 86% by’ingufu zikenerwa mu Rwanda bituruka ku biti, bigakoreshwa cyane cyane mu bigo by’amashuri, muri za gereza, mu nganda z’icyayi n’ahandi ari yo mpamvu harimo gushakishwa uburyo butandukanye bwabisimbura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka