Menya impamvu y’insanganyamatsiko “Tekereza, urye unibuka kuzigaama”
Bamwe mu baturage twaganiriye,bibaza cyane aho insanganyamatsiko “Tekereza,Urye unibuka kuzigama” yagenewe umunsi mpuzamahanga w’ibidukiki ku isi ihuriye n’ibidukikije.
Umukozi wa REMA mu karere ka Nyabihu, Nabimana Jean De Dieu, avuga ko iyi nsanganyamatsiko igamije gukangurira abantu bose kwita ku bibazo by’isesagura ry’ibiribwa n’ingaruka zabyo ku iterambere ry’ubukungu n’ibidukikije ku isi.
Nabimana avuga ko hari ibiribwa byinshi bitekwa bigasaguka, ugasanga biramenwe kandi hari benshi ku isi bapfa bishwe n’inzara kubera kutabibona kandi byakabafashije cyangwa ba nyirabyo bakaba babizigama ku buryo byazakoreshwa n’ikindi gihe bidasesaguwe.
Yongeraho ko intego y’ibanze cyane y’iyi nsanganyamatsiko ari ugushimangira ko tubona umusaruro ku buryo burambye kandi ugakoreshwa neza hagabanywa isesagura ry’ibiribwa hirindwa n’ibikorwa biganisha kuri iryo sesagura.
Ingingo ya mbere y’iyi nsanganyamatsiko “Tekereza” ishishikariza abantu kuzirikana uruhare rw’ibidukikije kugira ngo haboneke umusaruro uvamo ibidutunga, n’ingaruka isesagura ry’ibiribwa rigira ku bidukikije, bityo bagaharanira kubibungabunga kandi bahangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Aha bakaba hagarukwa ku miryango myinshi n’amahoteli, usanga hategurwa ibyo kurya byinshi kurusha ibyo bakeneye.
Mu rwego rw’isi buri mwaka hasesagurwa hafi toni miliyari 1,3 z’umusaruro w’ibiribwa mu gihe buri munsi hapfa abana barenze ibihumbi 20 bishwe n’inzara n’imirire mibi; nk’uko REMA ibyerekana.
Ibi bituma gusesagura ibiribwa bigira ingaruka mbi ku bidukikije, haba kwiyongera kw’ibyuka bihumanya ikirere no kugabanuka k’urusobe rw’ibinyabuzima. Gusesagura ibiribwa ni no gusesagura umutungo kamere wose uba wakoreshejwe nk’amazi, ingufu ,n’ibindi kugira ngo ibyo biribwa biboneke.
Ingingo ya kabiri igira iti “Urye” irashishikariza abantu kumenya guhitamo ibyo barya bituma bagira ubuzima bwiza.
Umukozi wa REMA mu karere ka Nyabihu avuga ko kurya byinshi bidasobanuye ko ariko biba bifitiye umubiri akamaro. Avuga ko hari umuntu ushobora kurya ibyujuje intungamubiri zose atari byinshi undi agafata byinshi agahaga ariko bitujuje ibisabwa.
Ingingo ya gatatu igira iti “wibibuke kuzigama” irahamagarira abantu kugabanya isesagura ry’ibiribwa bakagira imyitwarire n’imibereho ijyanye no gukoresha umusaruro ku buryo burambye nk’uko biri ku ihame ryo kugabanya ibyo dukoresha (reduce), gukoresha ibintu byisubiranya (reuse), gutunganya imyanda ikabyazwamo ibindi bintu bidufitiye akamaro (recycle).
Umukozi wa REMA mu karere ka Nyabihu Nabimana Jean de Dieu ashishikariza abaturage bose, amahoteli n’ahandi kujya batekereza kuri iyi nsanganyamatsiko y’uyu mwaka mu byo bakora.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|