Leta yashoye miliyari 31.9Frw mu mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga

Leta y’u Rwanda ibicishije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), igiye gutangiza umushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, uzatwara agera kuri miliyari 31 na Miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ibiti by'imihumuro bizwiho kugira imbaho nziza ni bimwe mu bizaterwa
Ibiti by’imihumuro bizwiho kugira imbaho nziza ni bimwe mu bizaterwa

Ni umushinga uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), n’Ikigo mpuzamahanga cy’ibidukikije (GEF), ugashyirwa mu bikorwa na REMA ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’amashyamaba (RFA).

Uwo mushinga watekerejwe mu rwego rwo kongera ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije kuko byagaragaye ko Amayaga asa n’asatira kuba ubutayu kubera kutagira ibiti, bityo hakaboneka imvura nke, na yo iyo iguye ikangiza byinshi kubera isuri itagira ikiyitangira kuko imisozi yambaye ubusa.

Ibikorwa uwo mushinga uzibandaho ni ugutera ibiti by’ishyamba, iby’imbuto ziribwa, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gutera ibiti ku mihanda no ku nkombe z’imigezi, gukora amaterasi y’indinganire, guha bamwe mu baturage imbabura za rondereza no kubaha amatungo magufi kugira ngo biteze imbere, bikazakorerwa mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.

Abaturage bishimira ko babonye akazi mu itegurwa ry'ingemwe z'ibiti
Abaturage bishimira ko babonye akazi mu itegurwa ry’ingemwe z’ibiti

Muri rusange uwo mushinga uzamara imyaka itandatu, ufite intego yo kuzatera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 7,410 hakazaterwa kandi amashyamba asanzwe ku buso bwa hegitari 909.2 ndetse hakazanaterwa ibiti 77,194 by’imbuto ziribwa, hakazasubiranywa kandi amashyamba y’abaturage ku buso bwa hegitari 500 kugira ngo yongere umusaruro.

Imirimo izakorwa mu gihe cyose uwo mushinga uzamara izakorwa n’abaturage ari na bo bagenerwabikorwa, bikaba biteganyijwe ko uzatanga imirimo hafi ibihumbi 150, ingo 7,500 zikazafashwa mu bworozi kugira ngo zihaze mu biribwa zinjize n’amafaranga, na ho imiryango ibihumbi 60 ikazubakirwa amaziko arondereza ibicanwa, anagabanya imyuka mibi yoherezwa mu kirere.

Kuri ubu ibikorwa by’uwo mushinga byaratangiye, aho mu turere uzakoreramo hatunganyijwe ingemwe z’amoko atandukanye z’ibiti bigiye gutangira guterwa muri uku Kwakira. Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uwo mushinga mu turere twa Kamonyi na Ruhango, Songa Remy, yasobanuye aho imirimo igeze.

Yagize ati “Ubu turimo kwihutisha itegurwa ry’ingemwe, kandi ibiti bizaterwa byizweho ku buryo twizeye ko bizakura. Ibiti by’ishyamba tuzatera inturusu za ‘Microcoris’ ziberanye n’aka gace, ibivangwa n’imyaka ni gereveriya, cyane ko zihanganira imvura nke ndetse n’ibindi byose turimo kubyihutisha ku buryo gutera bizarangirana n’Ukuboza kuko kano gace kagira imvura nke”.

Gereveriya zivangwa n'imyaka zigeze igihe cyo guterwa
Gereveriya zivangwa n’imyaka zigeze igihe cyo guterwa

Abaturage na bo bishimiye ibikorwa by’uwo mushinga kuko ngo hari ubwo bakeneraga gutera ibiti bakabura ingemwe, kikaba ari igisubizo kuko bagiye kongera gutera ibiti bizakemura ikibazo cy’ibura ry’imvura, nk’uko Zigiranyirazo wo mu Murenge wa Ntongwe muri Ruhango abivuga.

Ati “Hano iwacu imvura ntikigwa neza kubera ibura ry’ibiti, ariko ubwo uyu mushinga ugiye kuduha ingemwe tuzabitera ku bwinshi. Kera mu kwezi kwa cyenda abana batangiraga ishuri twararangije gutera ibishyimbo, none ubu intabire ziraho benshi ntituratera kuko imvura yabuze, gusa hari bake bateye kuko iguye nka kabiri ari nke ariko ntibiramera, ni ikibazo”.

Uwo mugabo w’imyaka 57 y’amavuko, avuga ko kera Amayaga yari afite amashyamba n’ibyatsi bya kimeza, imvura igwa neza bakeza, ariko ngo uko abaturage baguraga ubuhinzi ni ko bagiye bayatema batera imyumbati, ibijumba, ibishyimbo n’ibindi ariko ntibatere ibindi biti.

Biteganyijwe ko hazaterwa ibiti bitanga imbaho nk’inturusu, filao, gereveriya, imihumuro, iby’imbuto ziribwa nka avoka, amacunga, amatunda n’ibindi, ndetse hakazanaterwa n’urubingo ku mirima isanzwe no ku materasi hagamijwe kurwanya isuri.

Gutangiza ku mugaragaro uwo mushinga bizaba ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020, igikorwa kizabera mu murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, bikazahuzwa n’umunsi wo gutangiza gahunda yo gutera ibiti mu gihugu hose mu mwaka wa 2020-2021. Uwo munsi mpuzamahanga ufite insanganyamatsiko igira iti “Amashyamba ni umusingi w’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rirambye”.

Abaturage bazahabwa ibiti by'imbuto ziribwa
Abaturage bazahabwa ibiti by’imbuto ziribwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka