Leta iraburira bwa nyuma abashimuta imisambi

Abashinzwe kubungabunga ibidukikije baravuga ko bitarenze Ukuboza uyu mwaka, ba rushimusi b’imisambi banayicuruza mu buryo butemewe bazahura n’ibihano bikarishye.

Abakuriye ishami ryo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), bavuga ko ikendera ry’umubare w’iyo misambi riteye inkeke ku buryo ishobora no gucika burundu.

Hari hamwe na hamwe mu ngo zifite ibipangu cyangwa ahagendwa n’abantu benshi nko mu mahoteli yo hirya no hino mu gihugu, hakiri abayitunze mu buryo butemewe nyuma yo kuyigura na ba rushimusi. Ibi ni byo RDB ivuga ko iyo misambi iba ibayeho nk’ifunzwe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDB kuwa mbere tariki 18 Ugushyingo 2019, urwo rwego ku bufatanye n’ishyirahamwe nyarwanda ry’abarengera inyamaswa z’agasozi, baraburira bwa nyuma abagishimuta imisambi, abayicuruza n’abayitunze mu buryo butemewe kubihagarika bitarenze Ukuboza uyu mwaka.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko RDB imaze imyaka itanu ikorana n’iryo shyirahamwe n’abandi bafatanyabikorwa hagamijwe guhagarika gushimuta no korora iyo misambi mu ngo.

Rivuga kandi ko niba hari ugifite imisambi mu busitani iwe, yibutswa ko kuyitunga imeze nk’aho ifunzwe ari imwe mu nzira zo gutuma icika.

RDB yashyize imbaraga mu kugerageza kubungabunga iyo misambi, hakaba harabaruwe igera kuri 280 hirya no hino mu gihugu ibayeho nk’ifunze. Myinshi muri yo ariko ngo yakuwe aho yari yororewe isubizwa aho imenyereye kuba, cyangwa iwabo ari ho muri pariki y’Akagera.

RDB iramenyesha abantu bose ko uretse ko bitanemewe gutungira mu ngo inyamaswa z’ishyamba, ababikora bashyira mu kaga ubuzima bw’abantu kuko zimwe muri izo nyamaswa zishobora kuzana indwara z’ibyorezo zikazanduza abantu.

Itangazo rya RDB kandi rivuga ko uwo ari we wese ugishimuta cyangwa ugicuruza imisambi azahanwa hakurikijwe amategeko asanzwe abuza ibyo byaha bikorwa ku nyamaswa z’agasozi.

Itegeko rihana ubushimusi, ubucuruzi no gutunga inyamaswa z’agasozi bitemewe, ni itegeko N°48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ku bidukikije, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 14 n’iya 58, ndetse n’iteka rya Minisitiri No 007/2008 ryo kuwa 15/08/2008 rigena urutonde rw’imyamaswa n’ibimera bigomba kurindwa.

Mu myaka itanu ishize, imisambi yagabanutseho 80%, niba ayo makosa atagabanutse vuba, u Rwanda ruzatakaza andi moko menshi.

RDB itangaza ko igikorwa cyo kubarura no gufata imisambi yose iri mu ngo igasubizwa mu ishyamba kirangirana n’uyu mwaka. Aya ngo ni yo mahirwe ya nyuma ahawe abatunze imisambi ngo bayibaruze ndetse banatange iyo bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka