Leta ikomeje ibikorwa byo guhashya umwuzure kuri Nyabarongo

Ku mugezi wa Nyabarongo iruhande rw’urutindo runini rw’ahazwi nko kuri Ruliba, ahakunze kuba imyuzure ikabuza imodoka ziva i Kigali zerekeza mu Majyepfo cyangwa zivayo gutambuka, harimo gukorwa imirimo izaca iyo myuzure.

Kuri Nyabarongo harimo gukorwa imirimo yo kuhaca umwuzure
Kuri Nyabarongo harimo gukorwa imirimo yo kuhaca umwuzure

Ku italiki ya 9 Gicurasi 2016 ni bwo Nyabarongo iheruka kuzura bikabije amazi arengera umuhanda, hashira iminsi itatu ingendo zarahagaze, no muri 2018 yarongeye ariko bwo ntibyatinda, ikaba ari yo mpamvu Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA), yatangije ibyo bikorwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Ugeze aho hakundaga kuzura, ni ku ruhande rw’akarere ka Kamonyi, ubona hazengurutswe n’amabati, hari abakozi benshi, bigaragara ko hari ibirimo gukorwa birimo gukora ibitembo bishya amazi azanyuramo ndetse no kuzamura urukuta, hagati aho hakozwe umuhanda w’agateganyo imodoka ubu zinyuramo.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, avuga ko ibirimo gukorwa ari ukwagura ibitembo no kuzamura umuhanda.

Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA
Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA

Yagize ati “Harimo gukorwa ibitembo binini bizatuma amazi yahuzuraga atambuka neza ku buryo nta mwuzure uzongera kuhaba. Biteganyijwe kandi ko n’umuhanda bazawuzamura ukigira hejuru ku gice cyawo cyose kigaragara ko kiri mu gishanga, byose mu rwego rwo gukumira umwuzure”.

Arongera ati “Ibyo biri muri gahunda yo gukemura icyo kibazo kuko iyo huzuraga byatumaga ubuhahirane hagati ya Kigali n’Amajyepfo n’ibindi bice by’igihugu buhagarara”.

Minisitiri Uwihanganye avuga kandi ko ibirimo gukorwa ari ibyo gukemura ikibazo mu gihe gito kuko hari ibindi biteganyijwe mu gihe kirekire.

Nyabarongo yaruzuraga ingendo zigahagarara
Nyabarongo yaruzuraga ingendo zigahagarara

Ati “Ibirimo gukorwa ubu ni ibyo gukemura ikibazo mu gihe kiringaniye cy’imyaka itanu cyangwa itandatu iri imbere kuko umuhanda Kigali-Muhanga biteganyijwe ko uzagurwa. Ni gahunda y’igihe kirekire kuko ibyo kuwusubiramo no kuwagura bizakorwa mu myaka irindwi iri imbere”.

Minisitiri Uwihanganye yongeraho ko abavuga ko mu birimo gukorwa harimo na gahunda yo guhindurira inzira (déviation) umugezi wa Nyabarongo atari byo, ko bitari mu bidateganyijwe.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kurwanya umwuzure kuri Nyabarongo bimaze igihe gito bitangiye, bizaba byarangiye mu gihe cy’amezi atandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka