Kwita Izina bigiye kongera gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Tariki 24 Nzeri 2021, ku munsi isi yose yahariye kuzirikana ingagi, Ikigo cy’ Igihugu cy’Iterambere (RDB) kizakora igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi bavutse.

Nk’uko byagenze umwaka ushize wa 2020, uwo muhango uzategurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ukazarangwa no gusobanura ingufu u Rwanda rukoresha mu kwita ku ngagi, kuvuga ku buzima bw’ingagi zo mu misozi miremire, kuvuga ku cyifuzo gihari cyo kwagura icyanya cy’ingagi, uko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kuzamura imibereho myiza y’abaturiye Pariki n’ibindi.

Bazavuga kandi no kuri Pariki nshya ya Gishwati-Mukura, iherutse gufungurwa nka Pariki y’igihugu ya Kane, igashyirwa no mu zitabwaho na UNESCO.

Uko umuhango wo Kwita Izina 2021 uteguye, uzabanzirizwa n’ikiganiro n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 26 Kanama 2021, abazatanga ikiganiro harimo, Umuyobozi muri RDB ushinzwe ibijyanye n’ubukerarugendo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, abahagarariye Minisiteri ya Siporo n’abo mu rugaga rw’ abikorera.

Mu bizaganirwaho, harimo ibikorwa biteganyijwe mu muhango wo Kwita Izina 2021, bazaganira kandi ku bindi bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo byagezweho muri aya mezi 12 ashize.

Ubusanzwe umuhango wo Kwita Izina wahurizaga hamwe abantu benshi, bagahurira mu Kinigi mu Majyaruguru y’igihugu ahaherereye Pariki y’ibirunga, ariko guhera mu 2020, umuhango wo Kwita Izina wakozwe hifashishijwe ikorabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Umuhango wo Kwita Izina 2021, ugiye kongera gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ubwo iyo ikazaba ibaye inshuro ya kabiri, ariko muri rusange uzaba ubaye ku nshuro ya 17.

Kwita Izina abana b’ingagi mu mwaka ushize wa 2020, byitabiriwe n’abantu batandukanye harimo n’abakinnyi batatu b’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal, bita amazina abana b’ingagi.

Abakinnyi ba Arsenal bitabiriye uwo muhango harimo, Hector Bellerin, Pierre-Emerick Aubameyang ndetse na Bernd Leno. Abo bakinnyi bise abana b’ingagi batatu, muri makumyabiri na bane (24) biswe amazina umwaka ushize wa 2020.

Umwe muri abo bakinnyi yise umwana w’ingagi Iriza, undi yita Myugariro mu gihe undi yise Igitego.

Muri uwo muhango wo Kwita Izina 2020, Perezida Paul Kagame, yashimiye abakozi ba Pariki kubera ubwitange bakorana akazi kabo, kuko ari bwo butuma habaho izo ngagi zihabwa amazina.

Yashimiye kandi ikipe ya Arsenal ku bufatanye igirana n’u Rwanda mu bijyanye n’ubukerarugendo (Visit Rwanda).

Abandi Umukuru w’igihugu yashimiye, ni abaturage baturiye Pariki, uko bayibungabunga bakanakira neza ba mukerarugendo bayigana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka