Kwita Izina 2020: Perezida Kagame yashimye ubwitange bw’abakozi ba Pariki

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimye abakozi ba Pariki kubera ubwitange bubaranga mu kazi kabo ko kubungabunga ibinyabuzima bibamo, by’umwihariko ingagi.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo rye ry’uyu munsi mpuzamahanga wo kwita ku ngagi, umunsi wahuriranye n’uwo kwita izina abana 24 b’ingagi, Kwita Izina bikaba bimaze kumenyerwa haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Perezida Kagame yavuze ko ubwitange bw’abo bakozi ari bwo igihugu gikesha kuba haravutse abana b’ingagi 24 biswe amazina kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020.

Perezida Kagame yashimiye n’ikipe ya Arsenal nk’umufatanyabikorwa mwiza w’u Rwanda, iyi kipe ikaba yongeye kubigaragaza kuri uyu wa Kane ubwo bamwe mu bakinnyi bayo bagiraga uruhare mu kwita amazina abana b’ingagi.

Muri gahunda ya Visit Rwanda iyo kipe ifatanyamo n’igihugu cy’u Rwanda, abasore batatu bakina muri iyo kipe batanze ubutumwa bujyanye n’umuhango wo kwita Izina ari bo Pierre-Emeric Aubameyang, Héctor Bellerin na Bernd Leno.

Perezida Paul Kagame yashimiye abaturiye Pariki uburyo bayibungabunga banakira neza ba mukerarugendo bayigana.

Impamvu zo guha umwanya abakora mu mapariki bakita izina abana b’ingagi kandi yagarutsweho n’Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Kariza Belise.

Yavuze ko imwe muri izo mpamvu ari uburyo bwo kugaragariza Abanyarwanda akazi gakomeye gakorwa n’abakozi ba Pariki badasiba kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa zo muri Pariki, indi mpamvu iba iyo kwirinda guteranyiriza abantu benshi hamwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati Nk’uko mubizi, abantu benshi ntibashobora kwitabira uyu muhango mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ikindi twifuje ko uyu mwaka twagaragaza akazi gakorwa mu ma parike twigisha Abanyarwanda uburyo abakozi ba Pariki babungabunga inyamaswa, ku buryo n’ibyo tumaze kugeraho mu bukerarugendo no kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi ari bo babigiramo uruhare cyane”.

Abana b’ingagi biswe amazina ku nshuro ya 16 bavuka mu miryango 12, ari yo Agashya, Amahoro, Kuryama, Kwitonda, Migisha, Mafunzo, Muhoza, Musirikare Mutobo, Pablo, Sabyinyo na Urugwiro.

Mu bana 24 biswe amazina, barimo abahungu 15 mu gihe abakobwa ari 9, aho bahawe amazina anyuranye arimo Amabwiriza, Nyiramajyambere, Amarembo, Nkomezamihigo, Kazeneza, Uwacu, Umuyobozi, Umuganga, Ihogoza, Izabukuru, Ubushobozi, Ishya n’andi.

Pariki y’igihugu y’Ibirunga yamamaye kubera ingagi ariko ikaba inakungahaye ku rusobe rw’ibinyabuzima birimo inzovu, imbogo zo mu misozi miremire, inyoni n’izindi nk’uko byatangajwe na Uwingeri Prosper, Umuyobozi wa Pariki y’igihugu y’Ibirunga.

Yavuze ko ingagi ziba muri Pariki y’ibirunga ari 360 aho zibarizwa mu miryango 21, avuga ko n’ubwo kwita izina bibaye mu bihe bikomeye byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ko ntacyo bihungabanya ku mutekano w’ingagi, kuko abakozi bakomeje gutunganya akazi kabo nk’uko bisanzwe, asaba ubufatanye bwa buri wese mu kubungabunga Pariki y’Ibirunga, hafatwa n’ingamba zo gusigasira ibyo ingagi zagejeje ku Banyarwanda.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru burishimira iterambere izo ngagi zikomeje kugeza ku baturiye Pariki n’Abanyarwanda muri rusange nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi w’iyo Ntara, Gatabazi JMV.

Ati “Turishimira iterambere ubukerarugendo bwa Pariki bumaze kugeza ku batuye Intara y’Amajyaruguru aho tubara amahoteli asaga 70, amenshi akaba yubatse hano mu ntanzi z’ibirunga, aho yashoboye guha akazi abaturage ibihumbi n’ibihumbi atanga imirimo inyuranye, kandi na ba nyirayo bakaba bafasha n’abaturage mu mibereho myiza yabo.

Arongera agira ati “Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB), buri mwaka rugena amafaranga asaranganywa abaturage baturiye pariki. Uyu mwaka nyiri izina bakaba barashoboye gutera inkunga imishinga 35 irimo 20 y’ubuhinzi n’ubworozi, ayo mafaranga kandi yagiye yubaka ibikorwa remezo binyuranye birimo amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi.

Abana b’ingagi biswe amazina ni abavutse kuva muri Kamena 2019 kugera muri Nyakanga 2020, aho abise amazina ari abakozi banyuranye bakora muri Pariki y’igihugu y’ibirunga no muri Pariki ya Nyungwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka