Kurwanya ihumana ry’umwuka: moto na zo zizajya muri Contrôle Technique
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije(REMA) kivuga ko uburyo bwo gupima imyotsi iva mu binyabiziga igahumanya umwuka bugiye kuvugururwa, kandi ko moto na zo zizajya zinyuzwa mu kigo kireba ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyitwa ‘Contrôle Technique’.

REMA hamwe na Polisi y’Igihugu bivuga ko izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa nihamara gutorwa Itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, ryunganiwe n’Iteka rya Ministiri rizaba ririshamikiyeho, rishyiraho uburyo bwo gusuzuma imyotsi iva mu binyabiziga.
Umushinga w’iri tegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mata 2025, ukaba uzatorwa n’Inteko ishinga Amategeko (Umutwe w’Abadepite) mbere y’uko hatangizwa ubu buryo bushya bwo gupima imyotsi iva mu binyabiziga.
Minisiteri y’Ibidukikije, ibinyujije muri REMA, yamaze gutangaza ko muri uku kwezi kwa Gicurasi 2025 u Rwanda ruzatangiza uburyo bushya bwo gupima imyotsi iva mu binyabiziga, mu rwego rwo kurwanya ihumana ry’umwuka, kubungabunga ubuzima bw’abantu no kubaka Iterambere rirambye.
Mu by’ingenzi byanduza umwuka uhumekwa mu Rwanda, nk’uko REMA ibisobanura, ku mwanya wa mbere haza imyotsi iva mu binyabiziga bitasuzumishijwe ku gihe, hagakurikiraho imyotsi iva mu gutwika amashyamba, imyanda n’ibiyorero, ndetse n’imyotsi ituruka ku icanwa ry’amakara n’inkwi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, asaba ababangamiwe n’imyotsi iva mu binyabiziga kuba bihanganye, kugira ngo amategeko abanze anoze uburyo Contrôle Techniques zizajya zipima ibinyabiziga bihumanya umwuka duhumeka.
Uburyo ihumana ry’umwuka ryangiza ubuzima bw’abantu
Raporo yitwa Air Quality Life Index (AQLI) ikorwa n’Ikigo Energy Policy Institute cya Kaminuza ya Chicago (EPIC), igaragaza uburyo imyuka ihumanya ikirere, cyane cyane iyitwa PM2.5, igabanya igihe abantu babaho ku isi, cyane cyane abana bato, abantu bashaje, abafite uburwayi bw’ibihaha cyangwa umutima, ndetse n’abagore batwite.
Mu ndwara zikomoka kuri iyi myuka ku isonga haza iz’ubuhumekero, kuko ngo iteza ububabare mu bihaha no mu muhogo, asima (asthma) n’ibibazo bihoraho byo guhumeka, bronchitis na emphysema zituma ibihaha bitongera gukora neza.
Imyotsi y’ibinyabiziga inateza kandi indwara z’umutima n’imitsi, aho kuyihumeka ngo bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso wiyongera kubera izo ndwara zifata mu miyoboro yayo.
Iyi myotsi y’ibikomoka kuri peterori nka benzene (itwara indege), ishobora kandi gutera kanseri, cyane cyane iy’ibihaha, ikanateza ibibazo ku bagore batwite kuko ngo bashobora kubyara imburagihe cyangwa abana bakavuka bapfuye, nk’uko Raporo ya Air Quality Life Index ya 2024 ikomeza ibigaragaza.
Ibi byuka ngo bishobora no kugira ingaruka ku mikurire y’ubwonko bw’abana bato, kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri ntubashe guhangana n’indwara, cyane cyane izandura, ndetse n’ibibazo by’ubwonko(stress), umunaniro ukabije, hamwe no kugira ingorane mu myigire no mu kazi, cyane cyane ku bantu baba ahantu iyo myuka yiganje.
Uwitwa Venancie Mukamabano utuye mu karere ka Kicukiro, avuga ko yigeze gukorera ahantu hari umwuka wanduye mu gakiriro agakuramo inda eshatu (imbyaro 3), ariko nyuma y’aho ahagarikiye kujyayo atwite ngo yaje kubyara umwana muzima(akaba ari we afite wenyine).

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima(RBC) kivuga ko kitakwemeza iby’ubu bushakashatsi bwa AQLI bw’uko abagore batwite iyo bahumetse umwuka wanduye bakuramo inda, bitewe n’uko nta nyigo yihariye u Rwanda rurabikoraho.
Gusa, mu ngamba zo kugabanya ihumana ry’umwuka rituruka ku myotsi y’ibinyabiziga u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa, harimo iyo guha amahirwe ibinyabiziga bikoreshwa n’amashanyarazi, bikagenda bisimbura gahoro gahoro ibikoresha lisansi na mazutu.
Kugera mu kwezi k’Ukwakira k’umwaka ushize wa 2024, mu Rwanda hari hamaze kubarurirwa ibinyabiziga bikoreshwa n’amashanyarazi birenga 7,000 nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Abadage gishinzwe Iterambere mpuzamahanga (GIZ) mu mushinga wacyo wiswe Changing Transport.
Ohereza igitekerezo
|