Kurinda ingagi n’izindi nyamaswa ni inyungu zacu - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda cyane cyane abaturiye pariki kongera umurego mu kubungabunga inyamaswa zibaturiye, kuko inyungu zitanga ari bo zigeraho mbere.

Yabitangarije mu muhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa gatanu tariki 1 Nzeri 2017.
Yagize ati “Twese tuzi inyungu y’amafaranga dukura mu kuzibungabunga. Mureke twongere imbaraga mu kurinda ibidukikije.”
Perezida Kagame yasezeranyije ko leta izakomeza gushora imari mu bituma urusobe rw’ibinyabuzima no kubungabunga ibidukikije bikomeza kumera neza.

By’umwihariko yashimiye abatuye Akarere ka Musanze umurava barushaho kugaragaza mu kurinda parike baturiye.
Warren Buffet, umwe mu baherwe ku isi akaba n’inshuti y’u Rwanda, wari waje kwita izina, yavuze ko mu myaka 20 ishize yagerageje gusura u Rwanda ariko bakamubwira ko bidashoboka kuko batari barwizeye.
Icyo gihe ngo yagiye kureba ingagi muri Uganda ariko kuri ubu avuga ko u Rwanda rwahinyuje abatarizeraga ko rwagera kuri iki gikorwa cyo kwita izina.

Ati “U Rwanda rwahinduye uko isi ifata Afurika, kuko niba mu myaka 20 abantu barambwiraga ko ntashobora kuza kureba ingagi mu Rwanda, ubu nkaba ndi kuyita izina ni ikigaragaza ubudasa bw’u Rwanda.”
Perezida Kagame yanatashye Hoteli ikomeye yubatse mu Birunga yitwa Bisate Lodge. Iyi hoteli ifite akarusho ko yubatse mu buryo butangiza ibidukikije.
Kureba andi mafoto mennshi kanda AHA
Created with Admarket’s flickrSLiDR.
Ohereza igitekerezo
|