“ kubungabunga ibidukikije ni inyungu z’abaturage” - Minisitiri Stanislas Kamanzi

Mu itangizwa ry’igikorwa cyo gutera ibiti mu misozi ya Gishwati cyabaye tariki 06/01/2012 mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, yasabye abaturage kuba aba mbere mu kubungabunga ibidukikije kuko ari bo bigirira akamaro.

Minisitiri Kamanzi avuga ko mbere ku musozi wa Gishwati hakiri ibiti n’ibidukikije mu murenge wa Bigogwe hatabonekaga ingaruka ziterwa n’ibiza n’isuri ariko ubu birahaboneka bitewe n’uko uyu musozi wambitswe ubusa.

Minisitiri Kamanzi atera igiti ahahoze ishyamba rya Gishwati
Minisitiri Kamanzi atera igiti ahahoze ishyamba rya Gishwati

Minisiteri y’umutungo kamere ifatanyije na Minisiteri y’ingabo ndetse n’abaturage biyemeje kugarura isura imisozi igize ahahoze ishyamba rya Gishwati yahoranye bayitera ibiti, bayirwanyaho isuri ndetse n’ibindi byatuma ibidukikije bibungwabungwa.

Yahamagariye abaturage kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije cyane ibiti biterwa ku misozi harimo n’imisozi ya Gishwati.

Minisitiri Kamanzi aganira n'abaturage ba Bigogwe
Minisitiri Kamanzi aganira n’abaturage ba Bigogwe

Minisitiri Kamanzi yasobanuriye abaturage ibyiza by’ibidukikije ku buzima. Yababwiye ko ibidukikije bibungabunzwe ku misozi ya Gishwati Nyabihu izagarura amahumbezi nk’ayo yahoranye. Yongeyeho ko nta kibazo cy’imvura yagira ndetse ko nta n’ibibazo bya hato na hato by’ibiza, isuri, n’ibindi bikunze kwibasira ako gace bishobora kuboneka.

Akarere ka Nyabihu kakunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi cyane cyane byibasiye imisozi yambaye ubusa aho yacikagayo inkangu zigasenya imihanda cyangwa ikamanukaho amasuri yangiza imyaka y’abaturage, agasenya amazu, akica abantu, n’izindi ngaruka zitandukanye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka