Kuba umushinga ubungabunga umugezi wa Sebeya wongeye gukora byahaye icyizere abawuturiye

Imwe mu mishanga igamije kurwanya isuri ijyana ubutaka mu Mugezi wa Sebeya, harimo guca amaterasi, no kwita ku binyabuzima biri hafi y’umugezi wa Sebeya, yatangiye kongera gukora bigarura icyizere ku baturage baturiye uwo mugezi kuko imvura yo muri uku kwezi kwa Mata ikomeje kwiyongera.

Icyogogo cy'umugezi wa Sebeya cyatangiye kubungwabungwa
Icyogogo cy’umugezi wa Sebeya cyatangiye kubungwabungwa

Ni umushinga w’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Ihuriro Mpuzamahanga rigamije kwita ku bidukikije (International Union for Conservation of Nature - IUCN) n’Umuryango w’Abaholande ugamije Iterambere (Netherlands Development Organization - SNV). Watangiye umwaka ushize muri Nzeri, ufite agaciro ka miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba uzamara imyaka itatu.

Ni umushinga ugamije kubungabunga icyogogo ‘landscape’ cy’umugezi wa Sebeya no kubungabunga umutungo kamere aho ku nkengero z’umugezi wa Sebeya. Ibyo bikorwa byo kungabunga icyogogo cya Sebeya bikorerwa kuri kilometero kare 286 mu Turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu.

Gusa uwo mushinga wari wabaye uhagaze kubera icyorezo cya Coronavirus. Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba.

Ni umwe mu mishinga 21 Guverinoma y’u Rwanda iherutse kwemerera gukora no muri iki gihe cyo kuguma mu rugo kubera kwirinda ikwirwakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ibyo byakozwe mu rwego rwo kugabanya ingaruka zabaho mu gihe ibikorwa by’iyo mishinga bidakozwe ngo birangire ku gihe.

Ngabonziza Prime, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba, yavuze ko ibikorwa bigomba guhita bitangira bibanda ahanini ku gucukura ibyuzi bifata amazi, gucukura imiringoti, gutera amashyamba n’ibindi mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’imyuzure muri iki gihe cy’imvura.

Yagize ati “Ibikorwa uyu mushinga uteganya gukora bigamije gukemura ibibazo bibangamira abaturage kuko abaturage babigiramo uruhare, twe tubereka uko bakwiye kubikora cyangwa se tukabunganira mu bya tekinike aho bibaye ngombwa”.

Hakizimana Frederic, ushinzwe gahunda yo gutunganya umutungo kamere w’amazi ari mu butaka mu Ihuriro mpuzamahanga rishinzwe kubungabunga ibidukikije, agira ati “Ubu tugiye gutangira ibikorwa kuri site eshanu mu Karere ka Rubavu, dukurikira ibijyanye n’amaterasi arinda ubutaka gutwarwa n’amazi, dutera ibiti, gusibura inzira z’amazi no kureba ko hari ibyobo bijyamo amazi”.

Izo site eshanu ni Yungwe, Nyanshundura na Bambiro mu Murenge wa Kanama ndetse na Murambi na Byiniro mu Murenge wa Nyundo, aho biteganyijwe ko bazakoresha abantu bagera kuri 500 ku munsi.

Abaturage baturiye Sebeya bavuga ko mu myaka 20 ishize, abantu bakunze kwangirizwa n’amazi y’umugezi wa Sebeya, iyo akaba ari yo mpamvu ituma hasigaye hakorerwa ubuhinzi bukeya, hakaba nta mashyamba ahagije ndetse nta n’abahakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru, umugezi wa Sebeya waruzuye biteza umwuzure bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu Karere ka Ngororero.

Abaturage bavuga ko uwo mushinga wo kubungabunga uyu mugezi wa Sebeya ubafitiye akamaro.

Imvura imaze iminsi igwa hirya no hino mu gihugu, imaze guhitana abantu 12 mu gihe yakomerekeje abandi 18. Yanasenye inzu 32, isenya umuhanda yangiza n’imyaka kuri hegitari zigera kuri 12 nk’uko bivugwa na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire.

Minisitiri Kayisire yavuze ko Minisiteri ayoboye irimo gukorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo harebwe uburyo bwo gufasha imiryango yagizweho n’ingaruka z’ibyo biza.

Bamwe mu baturiye umugezi wa Sebeya bagerwaho n’ingaruka z’imyuzure iterwa n’uwo mugezi, bavuga ko kuba uwo mushinga wongeye gutangira akazi byabagaruriye icyizere.

Bizimana Boniface, umuturage wo mu Murenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu, amazi y’umugezi wa Sebeya yamusenyeye inzu ebyiri muri 2015.
Yagize ati “Umugezi ukomeje kwangiza, kuko utwara imyaka, ibigori , ibishyimbo, ibijumba, ndetse ugatwara n’ubutaka bwacu bwera. Ubu rero turumva twizeye ko bigiye kurangira, ntuzongere kwangiza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka