Koperative yo muri Bugesera yahawe igihembo cy’indashyikirwa kubera kwita ku bidukikije
Koperative COVAGA ikora ububoshyi mu murenge wa Gashora, kuri uyu wa gatanu tariki 15/06/2012 yashyikirijwe igihembo National Energy Globe Rwanda 2011, kubera ibikorwa by’indashyikirwa igaragaza mu kurengera ibinyabuzima byo mu biyaga biyaga n’imigezi by’akarere ka Bugesera.
Kuva koperative COVAGA yatangira mu 2006, abayigize bakura marebe muri bimwe mu biyaga bakayabyaza umusaruro bayabohamo ibikoresho bitandukanye, maze imizi yayo ikabyazwa ifumbire.
Gahongayire Dancille, umuyobozi wa koperative COVAGA, avuga ko uwo murimo uteza imbere abanyamuryango. Noneho ngo kuba babonye igihembo bibongereye ishyaka n’imbaraga mu byo bakoraga kandi bazarusheho kumenyakana ku rwego rw’isi.
Ati “amafaranga dukura aha niyo adufasha kwikemurira ibibazo, birimo nka mitiweli, gukemura ibibazo byo mu rugo ndetse ubu twanamenye kubitsa muri SACCO kandi abenshi ntawarubizi”.
Kuba koperative yarabashije kuva amarebe mu mazi kandi ikayabyaza umusaruro ni isomo ryo gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije ibidukikije. Ibi ngo bikwiye kubera urugero abandi kuko ibidukikije bireba buri wese; nk’uko byatangajwe na Dr. Rose Mukankomeje, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA).
Yagize ati “ibi nibyo bigaragaza ko Abanyarwanda twifitemo ibisubizo byinshi, dore ko bitanabasabye ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru”.

Uhagarariye umuryango Energy Globe Foundation, Cornellia Kirtchwerger, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye iyo koperative yateye mu kubungabunga ibidukikije kandi nta buhanga buhambaye bwifashishijwe, babyaza umusaruro ibyatsi byari bibangamiye ibinyabuzima byo mu mazi.
Abagize koperative COVAGA bagaragaje ko ikibazo kibakomereye ari icy’isoko ry’umusaruro w’ibibohano byabo. Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yababwiye ko isoko rizashakwa, uhubwo abasaba kongera umusaruro ngo batazabura icyo barishoraho umunsi ryagutse.
COVAGA igizwe n’abanyamuryango 63 baboha ibiseke, ingofero, ibikapu n’indi mitako bifashishije amarebe.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|