Koperative TWISUNGANE ije guhangana n’ibikorwa byangizaga pariki ya Nyungwe

Hagamijwe ko amafaranga aturuka mu bukerarugendo yajya agera mu baturage mu buryo bwihuse, ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyagennye ko 5% by’amafaranga aturuka mu bukerarugendo azajya afashishwa amakoperative akora ibikorwa biyateza imbere ariko anarengera ibidukikije na za pariki.

Koperative TWISUNGANE imwe mu zatewe inkunga na RDB ifite icyuma gishya ibigori kigakoramo Kawunga ndetse n’umuceri w’ibigori (ibigori bimenaguye nyuma yo gukurwaho agahu k’inyuma), ikanakora ubuhinzi bw’ibirayi n’ibigori mu mirenge ya Buruhukiro, Gatare na Musebeya mu karere ka Nyamagabe ngo igamije guca burundu ibikorwa byangizaga Pariki ya Nyungwe.

Nk’uko bitangazwa na perezida wa koperative TWISUNGANE, Ngendahimana Aloys ngo bajya gukora uyu mushinga wo gushyira icyuma gisya imyaka itandukanye ariko kikibanda ku bigori aha mu murenge wa Buruhukiro, bashakaga gukumira abaturage bajyaga bajya gutemamo ibiti byo gukoramo ibikoresho bitandukanye.

Ati: “Hari abantu binjiragamo bagiye gushakamo ibikoresho kugira ngo basekure ibigori, nk’ibiti bivamo amasekuru n’imihini. Nyuma yo gusekura abantu bakeneraga kugosora kandi ibiti bita Isuri bivamo urutaro biva muri Nyungwe. Ariko aho izi mashini ziziye, ntawe ushobora kuvuga ngo arinjiramo”.

Ngendahimana akomeza avuga ko kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu RDB imaze kubatera inkunga ingana na miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo ayaguzwemo icyuma gitunganya kawunga kigasya n’indi myaka, kubaka inyubako bakoreramo ndetse n’ububiko buri kubakwa ubu.

Ikiro cy’ibigori bakigura ku mafaranga 220 bamara kugikoramo kawunga bakakiranguza ku mafaranga 350 naho umucuruzi uyijyana ku isoko mu isantere ya Musebeya akakigurisha ku mafaranga 400 mu gihe kawunga zisanzwe ngo zigura kuva kuri 500 kuzamura.

Barore Vincent, umunyamuryango wa koperative TWISUNGANE wemera ko yajyaga ajya muri Nyungwe gutemamo ibiti byo kuboha ibitebo akabijyana ku isoko, avuga ko ubu atabasha kugira umutima wo kongera kwangiza ishamba rya Nyungwe ngo kuko koperative yabo ibasha kumuha ibyo yabaga ashakamo, ahubwo akaba agira uruhare mu kuyibungabunga no kubikangurira abandi.

RDB kandi inatera inkunga amakoperative akorera ubworozi bw’inzuki mu nkengero ya Pariki, ubukorikori, ubukerarugeno bushingiye ku muco, ubuhinzi, n’ayandi.

Ibikorwa byo gushyigikira abaturage mu mishinga ibateza imbere kandi igamije no kurengera za pariki bijyamo 5% by’amafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo, 30% by’ayo mafaranga bikajya mu baturage baturiye pariki ya Nyungwe, 30% bikajya gufasha abaturiye iy’akagera, naho 40% bikajya mu baturiye pariki y’ibirunga.

Uyu mwaka miliyoni 282 n’ibihumbi 700 nibyo bizajya muri ibyo bikorwa byo gufasha abaturage.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka