Kirehe: Yatwitse ahantu hagera kuri hegitari 15 ahita atoroka

Kajyimbwami Eric utuye mu mudugudu wa Gasarasi, akagari ka Rwanteru mu murenge wa Kigina, akarere ka Kirehe, tariki 11/02/2012, mu ma saa tanu z’amanywa yatwitse ahantu hangana na hegitari 15.

Kajyimbwami yatwitse aho hantu ubwo yari arimo gutwika ibishingwe byari mu murima we yahingaga. Hahiye hegitari zigera kuri 15 z’umusozi muri zo harimo izigera kuri ebyiri z’ishyamba ry’inturusu nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshyingwabikorwa w’umurenge wa Kigina Leonard Bihoyiki.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga ko Kajyibwami akimara kubona ko ahantu hose hafashwe yahisemo guhunga kugeza ubu akaba akiri gushakishwa.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka