Kirehe: Bateye ibiti ibihumbi 15 mu rwego rwo kubungabunga amashyamba

Mu muganda wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 14/11/2012 mu karere ka Kirehe, umurenge wa Gahara ku gasozi ka Rununga hatewe ibiti ibihumbi 15 mu rwego rwo kubungabunga amashayamba.

Umunyabanaga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahara avuga ko muri uyu murenge kuhatera amashyamba ari igikorwa abaturage bakwiye kwitabira kuko bibafitiye akamaro. Muri uyu murenge hatunganyijwe za pepiniyeri zizafasha abaturage gutera ibiti biboroheye.

Abaturage mu muganda wo gutera ibiti.
Abaturage mu muganda wo gutera ibiti.

Iragaba akomeza asaba abaturage gutera amashyamba kuko bitanga umwuka mwiza ku bantu mu gihe bahumeka. Mu karere ka Kirehe bateganya gutera ingemwe miliyoni imwe n’ibihumbi 500 kuri hegitari 822.

Icyumweru cyahariwe ku kubungabunga ibidukikije cyatangiye tariki 06/11/2012 kikaba kizarangira ku itariki 20/11/2012; nk’uko bisobanurwa na Nsabimana Désiré, umukozi w’akarere ka Kirehe ushinzwe amakoperative.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka