Kinigi: Abari ba Rushimusi barinjiza asaga Miliyoni eshanu

Abari ba rushimisi muri Pariki y’ibirunga mu karere ka Musanze, barishimira iterambere bagezeho nyuma yo kwibumbira mu makoperative anyuranye ahuriye mu kigo Gorillas Gardians gikora ubukerarugendo bushingiye ku muco, aho buri kwezi binjiza amafaranga asaga miliyoni 5.

Ubuvuzi gakondo ni kimwe mubyinjiza ba mukerarugendo
Ubuvuzi gakondo ni kimwe mubyinjiza ba mukerarugendo

Gorillas Gardians ni ikigo cyahoze cyitwa Ibyiwacu gihuza amakoperative 10 agizwe n’abanyamuryango 1260 bahoze ari ba rushimusi muri Pariki y’ibirunga.

Rwoyiza Jean Damascene, umwe mu bahagarariye ikigo cya Gorillas Gardens, avuga ko babaga mu buzima bwo guhiga inyamaswa bangiza Pariki.

Ngo babagaho batazi akamaro Pariki ifitiye igihugu, bakumva ko ubuzima bwo guhiga badashobora kubuvamo mu gihe babonaga bubatunzwe.

Avuga ko igitekerezo cyo kuva mu buhigi bangiza pariki bica n’inyamaswa cyaturutse k’umunyamahanga witwa EDWIN aturutse mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Ati “twatangiye ubuhigi kera, njye nari umwana ariko najyanaga n’umubyeyi wanjye tujya guhiga inyamaswa, ninjye wamutwazaga inyama z’inyamaswa yishe.

Ubukwe bwa kinyarwanda ni kimwe mu bikundwa n'abanyamahanga
Ubukwe bwa kinyarwanda ni kimwe mu bikundwa n’abanyamahanga

Haje kuza umuterankunga witwa Edwin wahoze muri RDB, atugira inama yo kwihuriza mu makoperative tukava mu bikorwa bibi byo kwangiza Pariki no kwica inyamaswa”.

Rwoyiza avuga ko nyuma yo kwigishwa, bahagaritse ubuhigi bihuriza mu ma koperative aho batangiye guhuza imbaraga n’ibitekerezo ubu bakaba bamaze kugera ku iterambere mu bukerarugendo bushingiye ku muco bubinjiriza asaga miliyoni 5 mu kwezi.

Agira ati “mu kwihuriza hamwe twagiye tugabana imirimo binyuze mu makoperative,dukora ibikorwa bitandukanye, hari ababyinnyi b’intore, abakaraza, aberekana amateka y’ubwami, kwerekana uko umunyarwanda yengaga urwagwa akoresheje intoki, ubuvuzi gakondo uko abanyarwanda bavuraga bakoresheje imiti y’ ibyatsi”.

Akomeza agira ati“si ibyo gusa kuko twerekana amateka y’ibwami aho dusobanurira abadusura uburyo abami babayeho, ingoma zigenda zihinduka kugeza ku gihe cya Repuburika, tubereka n’ubukwe bwa Kinyarwanda, aho umugeni yahekwaga mu ngobyi ibinyu bitwinjiriza menshi kuko abazungu babikunze cyane”.

Abo bahoze ari ba rushimusi hari ibikorwa bamaze kugeraho aho mu kigo cyabo bamaze kubaka amacumbi abafasha kwakira ba mukerarugendo benshi, ku kwezi bakaba binjiza amafaranga asaga miliyoni 5.

Rwoyiza ati “twaguye amacumbi dufite aho kubaraza, ijoro rimwe ni amadorari 100 gusura agatanga 20, abenshi mubadusura ni abaturuka mu mahanga aho twakira abatari munsi ya 60 ku kwezi, twinjiza miliyoni eshanu n’igice ku kwezi ariko ibiciro byo gusura ingagi bitangiye kuzamuka turateganya kujya twinjiza nibura miliyoni 15”.

Icyo kigo gikoresha abakozi 31 bahembwa buri kwezi, abanyamuryango basanzwe bagafashwa korora amatungo magufi ahamaze gutangwa ihene 1200.

Buri kwezi kandi 70 y’amafaranga yinjiye mu kigo ahabwa amakoperative hagamijwe kurushaho gufasha abanyamuryango mu iterambere ry’ingo zabo nk’uko Rwoyiza akomeza abivuga.

Ati “abanyamuryango bateye imbere, urugero nka njye niberaga muri shitingi mbere y’uko twibumbira mu makoperative, ariko narubatse mfite inzu 2 zubatse neza, naguze amasambu ya hegitari 2”.

Nyirasafari Belancille wo mu murenge wa Kinigi, yahoze ajya kwangiza Pariki ashaka inkwi,avuga ko yamaze kwiteza imbere abikesha umwuga we w’ububoshyi nyuma yo kwibumbira muri koperative.

Ati“nahoraga mu ishyamba nangiza Pariki ngo ndashaka inkwi, nyuma yo kwibumbira muri Koperative COOPAV, ubu ndi umuboshyi w’ibyibo, uduseke n’ibindi, ku kwezi ninjiza amafaranga amfasha kwigisha abana no gutunga urugo”.

Bizimana Jean Bosco wo muri iyo koperative avuga ko akora ibihangano mu biti, nko kubaza inkoni, kandi bimaze ngo kumuteza imbere kuko yubatse agura n’umurima.

Marie Claire Uwamariya, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko abahoze ari ba rushimusi b’inyamaswa bahinduye imyumvire ubu bakaba ari ibisubizo mu iterambere rya Pariki y’ibirunga aho kuba ibibazo nk’uko byahoze, abizeza ubufatanye n’ubuyobozi bw’akarere mu guteza imbere ibikorwa byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka