Kigali: Urubyiruko rwateye ibiti bizarinda abatuye kuri Ryamakomari gusenyerwa

Mu muganda ngarukakwezi wahariwe Urubyiruko mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, ab’i Kigali bateye ibiti bigera ku 5000 bizakumira isuri ku musozi wa Ryamakomari mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Bateye ibiti kuri Ryamakomari
Bateye ibiti kuri Ryamakomari

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko muri uwo Murenge, Uwamwezi Delphine, avuga ko ingo z’abaturage kuri uwo musozi zifite ibyago byo kuzatembanwa n’isuri mu gihe batitabiriye kuhatera ibiti.

Uwamwezi agira ati "Tudateye ibiti mu myaka itanu iri imbere nta cyo waba ukihabona, nyamara tubiteye bivuze ko icyo gihe bizaba byagabanyije umuvuduko w’isuri isenya inzu z’abaturage."

Avuga ko uwo musozi wari ubateye impungenge kuko uhanamye kandi akaba ari ahantu hacukurwa amabuye na kariyeri byo kubakisha, imvura yagwa igatembana itaka rikajya kurengera imirima y’abaturage.

Mugenzi we Gaspard Niyonizera avuga ko Umuganda bakoze ari ukuva mu magambo bashyira mu bikorwa ibyo bahora bavuga ko ari imbaraga z’Igihugu zubaka.

Bari kumwe n'Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali, Dr Merard Mpabwanamaguru
Bari kumwe n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, Dr Merard Mpabwanamaguru

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, avuga ko hari kuboneka urahare runini rw’Urubyiruko mu kubungabunga ibidukikije no kubakira abatishoboye.

Dr Mpabwanamaguru avuga ko urubyiruko rushobora kungukira mu bikorwa byo kurengera ibidukikije ruramutse rukoze imishinga yo kubyaza umusaruro ibishanga.

Dr Mpabwanamaguru ati "Ibishanga ni bimwe mu byakoreshwa mu kubyazwa umusaruro aho dukangurira urubyiruko gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, gukora imishinga migari y’ubukerarugendo, ndetse no kuba bategura pepinyeri z’amashyamba."

Avuga ko bashobora kwegera ubuyobozi bagahabwa ibice bimwe by’ibishanga biri muri uyu Mujyi kugira ngo babikoreshe.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali avuga ko mu minsi iri imbere bagiye kwibanda ku biti bya gakondo, mu rwego rwo gusubiza uyu Mujyi umwimerere wahoranye.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ivuga ko mu Rwanda habarirwa urubyiruko rurenga miliyoni eshatu rushobora kwifashishwa mu bikorwa biteza imbere Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka