Kigali: Ubwiyongere bw’abaturage bwagombye kujyana n’ubw’ibiti
Ikibazo cy’amashyamba yagiye agabanuka mu Mujyi wa Kigali giteye inkeke, mu gihe abawutuye biyongera umunsi ku wundi kandi bakeneye umwuka mwiza wo guhumeka, icyakora ubuyobozi by’uyu mujyi bukomeje kongera imbaraga mu gutera ibiti mu guhangana n’icyo kibazo.
Ikarita igaragaza imiterere y’amashyamba mu Rwanda, yerekana ko mu Mujyi wa Kigali agize 17% by’ubuso bw’umujyi wose.
Icyakora igaragaza ko hagati ya 2009 na 2019 amashyamba yagabanutseho 23%, naho gutera amashyamba byiyongera kuri 26%, bivuze ko amashyamba yiyongera ku kigero cya 2.6% buri mwaka, akagabanuka ku kigero cya 2.3% buri mwaka, bivuze ko yiyongera ku kigero kiri hasi cyane cya 0.3% ku mwaka.
Bamwe mu batuye muri Kigali igihe kirekire, bahamya ko igice kinini cyayo cyari amashyamba, akagenda akendera kubera ibikorwa bya muntu, nk’uko bitangazwa na Musengamana Silas umaze imyaka 48 muri Kigali.
Agira ati “Nka hariya ku Kimisagara hubatswe ejobundi. Mbere hari ibiti bitandukanye birimo imigenge, hari ibihuuru n’intoki, kimwe na Gikondo. Ku Muhima ho hari impyisi kubera amashyamba yahabaga. Ubu rero nta biti bigihari kubera hubatswe, hashyirwa imihanda n’ibindi, none isuri iraza igasenyera abantu kuko ibiti bifata ubutaka bisa n’ibyashizeho. Hatewe ibindi byinshi byaba byiza, tukabona n’umwuka mwiza”.
Abazi amateka bavuga ko Akarere ka Nyarugenge kiswe iri zina kubera ibiti byitwa Imigenge byaharangwaga, ariko bikaba byaragiye bikendera. Ni na ko bimeze mu Karere ka Gasabo aho Umurenge wa Kimihurura wahawe iri zina kubera ishyamba ry’ibiti byitwa Imihurura ryahahoze, ariko bikaba byaragabanutse kubera imyubakire.
Amateka y’ikendera ry’ibiti gakondo
Mu Murenge wa Muhima hahawe izina rya ‘Umuhima w’impyisi’ kuko habaga ishyamba ribamo impyisi, ubu zikaba zitakihabarizwa kubera iterambere ry’umujyi.
Mu Murenge wa Kimironko habaga ibiti byitwa Imironko yakorwagamo Imyambi, ariko ubu habaye umujyi urimo ibiti bike bisa na byo.
Mukanoheli Jeanne w’imyaka 70 wanavukiye muri Kigali na we ati “Hano i Kigali kera henshi yari amashyamba n’ibihuru gusa. Nk’i Gikondo hari n’intoki, ku buryo utashoboraga kuhanyura wenyine. Ubu rero byarahashize hasigaye igiti kimwe kimwe ku mihanda, wenda na bike byatewe nyuma. Gusa mbona byaba byiza buri rugo ruteye igiti hose hakaboneka igicucu n’akayaga keza”.
Impuguke mu by’amashyamba, Mukurarinda Athanase, avuga ko igabanuka ry’amashyamba ari ikibazo gikomeye, kuko rituma hari byinshi byangirika harimo no gupfusha abantu, agasaba ko ahashoboka hose haterwa ibiti.
Ati “Imihindagurikire y’ibihe ni yo iteza ibibazo imijyi yacu na Kigali irimo, inzu nyinshi nta mireko zigira kandi ahantu hafi hose bahashyize sima, bityo amazi amanuka uko ashatse agatwara ubutaka. Nta biti batera, tugenda mu modoka kandi zihumanya ikirere, kimwe n’inganda zigenda ziyongera. Ariko iyo duteye ibiti, amababi yabyo akurura ya myuka mibi bityo tukabona umwuka mwiza duhumeka”.
Mukurarinda asaba ko Leta yashyira imbaraga mu gushishikariza abantu gufata amazi ava ku nzu zabo kuko ari yo yangiza byinshi, ndetse gutera ibiti bikaba umuco kuko imizi yabyo itobora ubutaka bityo n’amazi batabashije gufata akinjira mu butaka ntagire ibyo yangiza.
Ati "Dushoboye gutera ibiti nka Kiyovu, bigaterwa i Nyamirambo, Kanombe, Remera n’ahandi byarushaho kongera umwuka mwiza".
Nsengumuremyi Concorde, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda, yemeza ako amashyamba akunda kugira ibibazo kubera ubwubatsi, ubuhinzi n’ibindi.
Agira ati "Ushobora kubaka inzu, imihanda, ugatera n’ibiti by’imitako. Hagati y’inzu n’indi ushobora gutera ibiti. Turimo turashyira imbaraga mu Mujyi wa Kigali, dutera n’ibiti bya gakondo n’ibindi byakendereye. Ibikorwa by’iterembere bishobora gukorwa ariko tukanatera ibiti. Uko abaturage biyongera dukeneye gutera ibiti, tutabiteye rero ntabwo twabaho. Dutere ibiti ku mavuriro, mu nganda n’ahandi, amashyamba yabaho n’ibindi bikorwa bigatera imbere".
Concorde Kubwimana ukuriye umuryango Save Environment Initiatives wita ku bidukikije, we avuga ko ku bufatanye n’urubyiruko biyemeje gutera ibiti byinshi kuko bazi akamaro kabyo.
Ati “Twatangiye dutegura ibiti ibihumbi 100 by’imbuto, tukaba twarahereye kubitera mu Mujyi wa Kigali, kuko ari ho ubwiyongere bw’abantu buzamuka cyane, bigatuma batema ibiti bihasanzwe. Ibyo biti dutera bizafasha abaturage kubona umwuka mwiza ariko banabone imbuto zo kurya. Ubu twahereye gutera ibyo biti mu mashuri yo muri Kigali, hanyuma tugaha abana ibiti bajyana mu ngo iwabo, bagafatanya n’ababyeyi kubyitaho”.
Kigali igiye guterwamo Miliyoni eshatu z’ibiti
Kubera kibazo cy’ikendera ry’ibiti, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyizeho gahunda yo gutera ibiti Miliyoni eshatu mu turere twose tuwugize, nk’uko bigarukwaho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva.
Ati “Hari ikibazo kiremereye mu Mujyi wa Kigali cy’umwuka duhumeka ugenda utakaza ubwiza bwawo, kubera ibikorwa byacu abantu. Ni yo mpamvu muri iyi manda y’imyaka itanu tugiye gutera Miliyoni eshatu z’ibiti kandi ubushobozi burahari. Uwo mubare w’ibiti tuvuga kandi ni ibizaba byakuze kuko tuzabikurikirana, twirinda ko hari ibyakwangirika nk’uko bijya bibaho mu byo dutera ku mihanda n’ahandi”.
Yungamo ko ibyo babyihaye nk’umuhigo ugomba kugerwaho, kuko biri no mu birinda ubutaka gutwarwa n’isuri, cyane ko ngo n’ahari imbuga hose uretse ibiti hazanaterwa ibyatsi.
Izindi ngamba zizatuma ibiti byiyongera
Umujyi wa Kigali ufite imisozi nka Rebero na Jali yagiye iterwaho amashyamba ariko akangirika kubera abahubatse bakahatura, ukaba urimo kugenda ubimura ngo byongerwe. Polisi y’u Rwanda na yo iherutse gufata abaturage batema ibiti mu ishyamba mu buryo butemewe, ku musozi wa Kigali mu Murenge wa Nyakabanda, hagamijwe kubirinda.
U Rwanda rwanatangije umushinga witwa SUNCASA, uzafasha kurwanya imyuzure mu Mujyi wa Kigali, ku ikubitiro hakaba haratewe ibiti 25,000. Uwo muhinga uzanafasha indi mijyi nka Dire Dawa muri Ethiopia na Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Ibarura ry’abaturage n’ingo (RPHC 5) rikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), ryerekana ko Umujyi wa Kigali utuwe n’abantu 1,745,555 mu gihe bari 1,518,000 mu 2020. Ubwo bwiyongere budasanzwe bw’abawutuye, busaba ko hashyirwaho ingamba zihamye zo kurengera ibidukikije hongerwa amashyamba.
Ohereza igitekerezo
|