Kigali: Iyi mihanda bayisize ituzuye

Hirya no hino mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali hagaragara amakosa ashobora gutera impanuka, kandi wagenzura neza ugasanga ashingiye ku buryo iyo mihanda yubatswe.

Hari n’aho bigaragara ko imihanda yari yubatswe neza, ariko nyuma hakagira ibyangirika bishobora gutera impanuka.

Kigali Today yatembereye muri imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali, ireba hamwe mu hantu hashobora gutera impanuka bitewe n’imyubakire y’umuhanda.

Ku Muhima ku muhanda uva mu mujyi werekeza i Nyabugogo

Uyu muhanda ni mushya ndetse imirimo yo kuwubaka ishobora kuba itararangira. Kuri uyu muhanda mu gice kinyuramo ibinyabiziga biva i Nyabugogo, hariho umukingo muremure, kandi hafi yawo hariho ingo z’abaturage.

Mu kubaka uyu muhanda byari biteganyijwe ko kuri uwo mugina hazashyirwaho ibyuma bishobora gutangira umuntu ku buryo atahanuka kuri uwo mugina ngo agwe mu muhanda.

Hateganyijwe umwanya ibyo byuma bizashingwamo, ariko ntabirashyirwamo, ndetse hari abantu bahaguye bakavunika abandi bagakomereka.

Hafi y’aho uwo mugina utangirira kuba muremure, hari butike (boutique), inacururizwamo inzoga. Kuva ku muryango wayo ugera kuri uwo mugina, harimo metero eshatu gusa. Abahaturiye babwiye Kigali Today ko mu minsi ishize hari umugabo wavuye kunywa inzoga muri iyo butike, asohotse ahita amanuka kuri uwo mugina yikubita hasi aravunika, ku buryo yamaze amezi abiri kwa muganga.

Aha kandi hejuru kuri uwo mugina, hariho n’inzira inyuramo abantu cyane cyane abana bato bajya kwiga ku ishuri rya APACOPE.

Kugira ngo abana bato bahanyure, bisaba ababyeyi cyangwa ababaherekeje kubaterura, cyangwa bakabafata akaboko bakabanyuza kuri uwo mugina.

Umwe mu babyeyi twahahuriye ati”Aha hantu namwe murabibona, kugirango umwana ahanyure ni ikibazo. Ashobora kugwa munsi y’umugina umuntu atamufashe. Akenshi tuhabanyuza tubateruye”.

Mu mujyi

Kuri uyu muhanda kandi, munsi gato y’ahahoze hakorera televiziyo ya TV1, hari aho abanyamaguru bambukira umuhanda (zebra crossing) ku gice cy’umuhanda kinyuramo ibinyabiziga biva mu mujyi. Iyi (zebra crossing) iri ahantu hari ikorosi, kuburyo umunyamaguru ushaka kwambuka umuhanda atabasha kubona neza imodoka zimanuka ziva mu mujyi kugira ngo abashe kwambuka.

Kubera umuvuduko ibinyabiziga bimanukana, (na cyane ko ari umuhanda w’icyerekezo kimwe) abantu benshi batinya kuhambukira kubera gutinya ko ibinyabiziga byahabagongera.

Bigaragara ko kuri iki gice cy’umuhanda hakenewe utudunduguru (dos d’âne), zatuma ibinyabiziga bimanukana umuvuduko mucye, bikorohera abanyamaguru kuhambukira.

Na none kuri uyu muhanda, ahashamikiye umuhanda ujya ku Kinamba n’uva mu mujyi unyuze munsi ya APACOPE, hakunze kuba umubyigano w’ibinyabiziga bisiganira gutambuka: ibiva Nyabugogo bishaka kujya mu mujyi binyuze aho munsi ya APACOPE, bijya ku Kinamba, bikomeza bijya mu mujyi, ibiva ku Kinamba bishaka kujya mu mujyi cyangwa Nyabugogo, ndetse n’ibiva mu mujyi bishaka kujya ku Kinamba cyangwa bikomeza Nyabugogo.

Aha na ho bigaragara ko hakenewe amatara ayobora ibinyabiziga (feux rouges), byafasha kuyobora ibinyabiziga bikirinda umubyigano n’agasigane.

Down Town

Mu bice byinshi byo mu Mujyi wa Kigali, hari imihanda iriho imiyoboro y’amazi (rigole), itwikirije ibisima. Hari aho ibyo bisima byagiye bivamo, cyangwa se bikameneka, hagasigara imyobo.

Hari kandi ahari imyobo iri ku mpande z’umuhanda yagiye isigwa kubera ko inyuramo imigozi ya interineti, impombo z’amazi, n’ibindi ariko igasigwa ipfundikiye, ku buryo igihe habaye ikibazo ababishinzwe baza bakayipfundura bakagikemura bakongera bagapfundikira. Imwe muri iyo myobo na yo ntigipfundikiye.

Aha hahinduwe ingarani
Aha hahinduwe ingarani

Bene iyo myobo ikunze gutera impanuka cyane cyane ku banyamaguru bahanyura barangariye nko kuri telefoni, baganira cyangwa se bwije, bakayigwamo.

Iyi myobo iri henshi, ku buryo hakenewe ko yakongera gupfundikirwa ntihongere kugira abayigwamo.

Kacyiru

Muri Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ku muhanda uturuka muri Gare ya Kacyiru werekeza ku bitaro byitiriwe umwami Faycal, hari ahantu hari ibyapa bibiri byerekana aho imodoka zitwara abagenzi zihagarara, byegeranye ku buryo bukabije.

Icyapa kimwe kiri imbere y’ahakorera ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority), naho ikindi kikaba imbere yaho hafi ya Auditorat Militaire, nko muri metero 60.

Kuba byegeranye ntibivuze ko byateza impanuka, ariko na none hari ubwo abantu bibaza igisobanuro cyabyo bakakibura.

Aha na ho hari abavuga ko hari hakwiye gusigara icyapa kimwe gusa.

Hepfo ya RDB werekeza ku Kimihurura

Muri Kimihurura akarere ka Gasabo ku muhanda umanukira hafi ya RDB werekeza kuri Sonatube, hafi y’ahari ishuri ry’inshuke, uwo muhanda ushamikiyeho undi umanuka uturuka mu nzira zo ku Gisimenti.

Uyu muhanda ushamikiyeho uramanuka cyane, kandi aho iyi mihanda ihurira ni mu ikorosi. Nta cyapa kiriho cyereka abayobozi b’ibinyabiziga kugabanya umuvuduko, ku buryo ikinyabiziga gituruka muri iryo shami ry’umuhanda gishobora kugonga abari mu muhanda munini berekeza kuri Sonatube.

Iryo shami ry’umuhanda kandi rikwiye gushyirwamo utudunduguru (dos d’âne) ahegera aho rihurira n’umuhanda munini, kugira ngo dufashe ibinyabiziga kugabanya umuvuduko igihe bishaka kwinjira mu muhanda munini.

Ku marembo yinjira muri Gare ya Remera

Mu Murenge wa Remera Akarere ka Gasabo, hafi y’amarembo yinjira muri Gare ya Remera ku muhanda w’amabuye uturuka i Remera ujya mu Giporoso, hari ikimenyetso (triangle) gitandukanya ibinyabiziga bimanuka n’ibizamuka.

Icyo kimenyetso ntikigaragara neza, cyane cyane ku binyabiziga bimanuka biva i Remera. Ntigisize n’amarangi nibura yatuma abayobozi b’ibinyabiziga babasha kukibona cyane cyane mu masaha y’ijoro.

Iki kimenyetso kiri imbere ya gare imodoka zishobora kukigonga nijoro kuko nta matara akigaragaza
Iki kimenyetso kiri imbere ya gare imodoka zishobora kukigonga nijoro kuko nta matara akigaragaza

Abenshi ahubwo barakigonga iyo bamanuka, ku buryo hari n’abahakorera impanuka bakahagwa. Hakenewe ko cyasigwa amarange yatuma abantu bazajya bakibona ku buryo bworoshye.

Mu Kabuga ka Nyarutarama

Ahazwi nko mu Kabuga ka Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, hari ihuriro ry’imihanda. Uva i Nyabugogo ujya i Kinyinya cyangwa i Kagugu, uva i Nyarutarama ujya i Nyabugogo cyangwa i Kagugu, ndetse n’uva i Kinyinya werekeza i Nyabugogo cyangwa i Kagugu. Iyo mihanda yose aho ihurira hakunze kuba umubyigano w’ibinyabiziga uterwa no gusiganira gutambuka.

Abawukoresha bavuga ko nibura aho hari hakwiye gushyirwamo ikimenyetso cya mpandeshatu (triangle), ku buryo byakorohera abatwara ibinyabiziga gutambuka nta mubyigano.

Kuri uyu muhanda kandi, hari icyapa imodoka zitwara abagenzi zihagararaho, kiri munsi y’undi muhanda uturuka i Gacuriro.

Uwo muhanda uturuka i Gacuriro, unyura hejuru y’uwo uriho icyapa, ku buryo ikinyabiziga gitaye umuhanda kikagwa munsi y’umukingo, cyahasanga abagenzi bateze imodoka kikabagirira nabi.

Kuri uwo mukingo hari hashyizweho ibisima binini bishobora gutangira ikinyabiziga ntikigwe munsi y’umukingo, ariko ibyo bisima ni bikeya hari aho bitagera.

Muri rusange ahari ibibazo by’imyubakire ku mihanda mu mujyi wa Kigali ni henshi, kandi hateza impanuka abakoresha umuhanda.

Umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Supertendent of Police Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Kigali Today ko aho hose hari ibibazo Polisi izabikoraho ubuvugizi, kugira ngo inzego zibishinzwe zigire icyo zikora.

Ati”Ahari icyapa gishaje cyangwa aho kitari cyagombaga kuhaba, turakora ubuvugizi kugira ngo ababishinzwe yaba Umujyi wa Kigali cyangwa RTDA babe babikosora, kugira ngo umutekano wo mu muhanda urusheho kubahirizwa”.

SSP Ndushabandi kandi avuga ko abashoboye gukora ubuvugizi bose babikora bakagaragaza ahari amakosa mu muhanda, kugira ngo akosorwe ku nyungu z’abakoresha umuhanda.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ibi no sawa , hari ahandi hariya kumazi urenze kuri ISCO ujya Remera habaga ibyapa bya Bus ariko icyo kumazi nicya kanzayire bagikuyeho ubu abaturage baviramo Kwa Mironko kicyapa hafi Rwandex , ibaze nawe , nukuri babikosore kuko birabangamye.

Albert yanditse ku itariki ya: 1-05-2019  →  Musubize

Nibyiza gukora inkuru ukayirangiza kandi ugasobanura neza hariya project kumuhima ni Project yabashinwa iracyari en cour ntabwo bayitaye.....
Ibyapa bya taxi bishyirwaho hagendeye kuri traffic ikoreshwa numuhanda hariya hari Rwanda Housing, Roi Faisal ndetse na RTDA..next mbere yo kwandika il faut que washaka amakuru kuri Client na Contractor ba Projet ukareka kujya uryoshya inkuru no gukora byacitse

Athanase yanditse ku itariki ya: 30-04-2019  →  Musubize

Mbashimiye iyi nkuru icukumbuye kdi ifitiiiye benshi akamaro.Ibi nibyo dukeneye.Mukomereze should.

Célestin yanditse ku itariki ya: 30-04-2019  →  Musubize

mng.mu itangira ryiyi nkuru si umugina ni umukingo.cg uruhavu murakoze

bitok yanditse ku itariki ya: 30-04-2019  →  Musubize

Mwokabyara mwe izi company zigira abagenzura ko imirimo yarangiye,ese ubu barishyuwe,mbega mbega, horizons, Fire constructions, NPD cotraco mukomereze aho muri baringa nziza zikoreshwa mu kwiba, disi bizabakukiramo ntahandi muzakora ni ukwiba nyogokuru gusa.

kalisa yanditse ku itariki ya: 30-04-2019  →  Musubize

Nari maze iminsi nifuza igihe nzasomera inkuru ifite icyo imariye abantu kandi yatawe n’umunyamakuru! Congratulations!!

Papy yanditse ku itariki ya: 29-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka