Kigali: Baramagana abiba ibyapa bakangiza n’ibindi bikorwa remezo ku mihanda

Abatuye mu Mujyi wa Kigali baranenga abiba ibyapa ndetse bakangiza n’ibindi bikorwa remezo ku muhanda kuko bibasubiza inyuma mu iterambere.

Bimwe mu byo bavuga bikunze kwibwa ni ibyapa biba biranga imihanda hamwe n’intsinga cyangwa ibindi bikoresho by’amashanyarazi bishyirwa ku muhanda mu rwego rwo kugira ngo abawugendamo bagende ahantu hari umutekano ndetse bakorere ahantu hazira umwijima mu masaha y’ijoro.

Aho hasigaye icyapa kimwe kiranga imihanda yo muri karitsiye mu gihe byari bibiri
Aho hasigaye icyapa kimwe kiranga imihanda yo muri karitsiye mu gihe byari bibiri

Abaturage bavuga ko iyo begerejwe ibikorwa bibafitiye akamaro bikangizwa, bibagiraho ingaruka, kuko ibyo bikorwa biba byaje ari inyungu z’umuturage ku gihugu cye, ari na ho bahera basaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora kugira ngo bidakomeza kwangizwa.

Uwitwa Innocent Ndikumana, avuga ko iki ari ikibazo gihari kuko abantu bakunze kwiba ibyapa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, akaba asanga bihangayikishije.

Ati “Muri iyi minsi hari aho nzi mu muhanda wa Kabuye nigeze kuhasiga icyapa ngarutse nsanga nta gihari, twumva biduhangayikishije, kuko akenshi byibwa nijoro, ahubwo icyo twasaba ubuyobozi ni ugukurikirana kuko ibyo bikorwa biba byaje ari inyungu z’umuturage ku gihugu cye. Icyo twasaba ni ukugira ngo bikomeze bibungabungwe nta kindi”.

Vincent Rutayisire wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko aho atuye mu mezi abiri ashize bahibye ibyapa bibiri biranga imihanda yo muri karitsiye.

Ati “Ibyapa barabyiba, insinga barazica, hano kuri Merez ntibajya babitwara se, hariya hirya hari hari ibyapa babikuraho, imbere y’ipoto hari icyapa kimeze nka biriya biranga imihanda sinibuka neza ariko banza cyari cyanditseho 550, simbizi neza, hari n’ikindi cyari aha iruhande byose barabitwaye haciyemo amezi nk’abiri babitwaye”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Merard Mpabwanamaguru, avuga ko na bo bahangayikishijwe n’iki kibazo kuko bafite umubare munini w’abaturage bakeneye kugerwaho n’ibikorwa remezo.

Ati “Ariko birababaje cyane kuba hari aho, dushyira ibikorwa remezo mu gihe na rwiyemezamirimo aba atararangiza imirimo ngo tubyakire, ugasanga byagiye byibwa, ahanini ugasanga biribwa n’abantu babifitemo ubumenyi, uba usanga, ahanini bigaragara ko hari aho bafitanye isano no kuba barabikozemo, ikindi na none ugasanga, uruhare rw’umuturage mu gucunga ibyo bikorwa remezo aba yahawe ukabona ntiruri kugaragara neza, aho bigaragara ko umuturage iyo abonye igikorwa remezo, akabona ejo kirangiritse yongera agahamagara Leta”.

Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gucunga ibikorwa by’iterambere bibagezwaho bakaba ijisho ryabyo nk’uko Dr. Mpabwanamaguru akomeza abisobanura.

Agira ati “Turifuza ko abantu bafite aho bahurira n’ibikorwa remezo, igihe bari mu kazi bambara imyenda y’akazi, kandi na none turashaka ko umuturage agira uruhare mu gucunga ubusugire bw’ibikorwa remezo agezwaho, akaba ijisho ryabyo, ntihagire uwemera ko abona umuhanda wa kaburimbo yagejejweho wangizwa n’umuntu atabifitiye uburenganzira ngo amureke”.

Mu Mujyi wa Kigali, hamaze kubarurwa ibilometero 8.6 by’insinga z’amashanyarazi zibwe, ibyapa 16 byibwe ku mihanda, ndetse n’ibipfundikizo cyangwa ibisima bipfundikira imiyoboro y’amazi byagiye byibwa ibindi bikangizwa.

Ikibazo cy’ibikoresho byibwa gitizwa umurindi n’ababigura na bo bakabikoresha cyangwa bakabikoramo ibindi bikoresho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Haye hakorwa ubugenzuzi atarukuvuga gusa kuko uretse nibyapa ubwabyo ninkingi biriho zirzrandurva zikajyanwa mumasoko acuruza ibyuma hakwiye kujya hasurwa muli utwo dulinjiro niho bimwe biruhukira

lg yanditse ku itariki ya: 25-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka