Kigali: Bahagurukiye kuvana mu ngo udupfukamunwa twakoreshejwe

Ikigo gikusanya ibishingwe (COPED), kibifashijwemo n’igishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), cyasabye Abajyanama b’Ubuzima b’i Kigali kugifasha kwegeranya udupfukamunwa twandagaye mu ngo zigize uwo Mujyi, tukajya gutwikirwa ahabugenewe.

Abajyanama b'Ubuzima ni bo bazajya bakusanya udupfukamunwa twandagaye mu ngo
Abajyanama b’Ubuzima ni bo bazajya bakusanya udupfukamunwa twandagaye mu ngo

Mu mwaka ushize wa 2020 ubwo Covid-19 yari icyaduka, Ikigo REMA cyatangaje ko mu gihe udupfukamunwa twakoreshejwe twaba tudacunzwe neza bishobora guhumanya ibidukikije muri rusange, no gukwirakwiza indwara zirimo icyorezo cya Covid-19 by’umwihariko.

REMA yahise ishyiraho imirongo ngenderwaho igenga imicungire y’udupfukamunwa twakoreshejwe, mu rwego rwo gukumira ko twahumanya abantu n’ibindi bidukikije nk’amazi, ubutaka n’umwuka abantu bahumeka.

Umuyobozi wa COPED, Buregeya Paulin, avuga ko abisabwe na REMA yashatse udufuka dukozwe mu masashe yihariye, aduha Abajyanama b’Ubuzima kugira ngo bamufashe kujya mu ngo kwegerenya udupfukamunwa twakoreshejwe turi mu ngo z’i Kigali.

Buregeya avuga ko abo Bajyanama b’Ubuzima bagomba kugera mu ngo 350,000 z’i Kigali bitarenze Ukwakira 2021, ariko ntiyifuje kuvuga ingengo y’imari bizatwara.

Buregeya yagize ati "Udupfukamunwa n’uturindantoki biri mu myanda idasanzwe (hazardus) yateza ingaruka, byatumye duhagurukana n’abadutumye ari bo REMA, kuko umuntu ataye agapfukamunwa yaragakoresheje, yari arwaye Covid-19, birashohoka ko umwana yagafata akakambara, akaba yanduye icyo cyorezo".

Kuri uyu wa Gatandatu hakozwe umuganda wo gutoragura udupfukamunwa twatawe muri ruhurura z'i Kimisagara
Kuri uyu wa Gatandatu hakozwe umuganda wo gutoragura udupfukamunwa twatawe muri ruhurura z’i Kimisagara

REMA na COPED bikomeza bivuga ko uretse gukwirakwiza Covid-19, udupfukamunwa twakoreshejwe dushobora gukwirakwiza izindi ndwara z’ubuhumekero nk’igituntu.

Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge aho gahunda yo gukusanya udupfukamunwa yatangiriye kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021, abahagarariye inzego zitandukanye bavuye mu ngo bazenguruka no muri za ruhurura, bareba aho udupfukamunwa twagiye tujugunywa.

Umujyanama w’Ubuzima witwa Nsabimana Emmanuel ukorera mu Mudugudu wa Buhoro mu Kagari ka Kamuhoza, avuga bitarenze icyumweru kimwe we na mugenzi we bazaba bamaze gukusanya udupfukamunwa mu ngo 210 zigize uwo mudugudu.

Nsabimana yagize ati "Twahawe amasashi angana n’ingo dufite, jyewe nzafata ingo 105 na mugenzi wanjye afate izindi 105, tuzajya muri buri rugo dusigeyo isashi nyuma tuzasubireyo kuyifata bashyizemo udupfukamunwa twose bakoresheje".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, avuga ko bazafasha abaturage kutongera kujugunya udupfukamunwa ahabonetse hose.

Iyi gahunda kandi yashyizwemo abagenzuzi b’isuku no kurwanya Covid-19 mu tugari kugira ngo bahuze inzego zitandukanye n’abaturage, muri gahunda yo kurwanya umwanda n’inyanyagira ry’udufukamunwa twakoreshejwe by’umwihariko.

Isashi ikoreshwa mu gukusanya udupfukamunwa n'uturindantoki
Isashi ikoreshwa mu gukusanya udupfukamunwa n’uturindantoki

Abajyanama b’Ubuzima bazakusanya udupfukamunwa tuzaba tuvuye mu ngo batujyane ku bigo nderabuzima, aho COPED izajya ituvana itujyane gutwikirwa mu byokezo byabugenewe byitwa (incinérateurs).

Ikigo COPED kivuga ko kugeza iyi gahunda mu gihugu hose bizaterwa n’ibyo igerageza ry’i Kigali rizaba ryagaragaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka