Kicukiro: Abanyura mu busitani baburiwe
Abantu umunani bafashwe n’inzego z’Umutekano mu Karere ka Kicukiro ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, zibahora kwambukiranya imihanda ahatemewe mu busitani. Bakaba berekaniwe muri Gare ya Nyanza bahita barekurwa, ariko baburirwa ko ubutaha bazahanwa.

Bafashwe mu gihe Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda bakomeje ubukangurambaga ku isuku, isukura no kurwanya igwingira ry’abana, bwatangiye tariki 2 Ukuboza 2022 kugera ku wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, avuga ko abashinzwe umutekano bafatanyije n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers), bazakomeza kugenzura no gufata abantu bakandagira mu busitani ku mihanda yo muri uyu Mujyi wa Kigali.
Ati "Tugira Amategeko y’isuku n’ayo kurengera ibidukikije, ntiwishyiremo ngo ’kunyura ahagenewe abanyamaguru birankerereza’, ntabwo dukwiye kuruhanya ngo ubwo nta muntu undeba reka nsimbuke muri uru rurabo ngende."
Ubuyobozi bwa Kicukiro hamwe na Polisi bafashe abambukiranya imihanda ahantu hatemewe mu busitani, ubwo bari barimo gutoragura imyanda yiganjemo amacupa iba yajugunywe n’abari mu modoka cyangwa abagenda n’amaguru.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, SSP Jeannette Masozera avuga ko nyuma y’ubu bukangurambaga, abantu banyura mu busitani cyangwa abadashyira imyanda mu ngarani(poubelle) zabugenewe ku mihanda, bazahanwa.
Ati "Ntabwo ari ibintu by’i Rwanda kubona umuntu aca mu ndabyo kuko no mu ngo iwacu ntabwo ushobora kuba ufite ubusitani ngo ucemo wambukiranye, hari ’poubelle’, tuzikoreshe kuko nyuma y’ubukangurambaga dushobora kuzajya duhana abantu bajugunye imyanda, bizababo mubwire n’abandi."
Umwe mu bafashwe bari kunyura mu busitani bwo ku muhanda yisobanuye avuga ko yabonye abantu bameze nk’abafunze inzira yagenewe abanyamaguru aho yari agiye kunyura, bituma akebera akandagira mu ndabo, ari bwo ngo yahise afatwa.
Akarere ka Kicukiro hamwe na Polisi banakanguriye abantu kugira umuco wo gukaraba intoki buri gihe, kuko ngo ibizanduza ari byinshi kandi umwanda wo ku ntoki ukaba uteza uburwayi buturuka ku kwikoraho no gufata ku mafunguro badakarabye.

Muri buri murenge mu yigize Akarere ka Kicukiro n’Umujyi wa Kigali muri rusange, bakomeje gushaka agashya bazamurika nyuma y’ubu bukangurambaga ngarukamwaka bw’Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
ngaho polisi nayo nikore igikorwa cyo gufata abanyura muli zébra clossing bavugira kuma téléphone byibuze ibirize muli stade umunsi wose umuntu aturuka iriya ali kuli téléphone akinjira mumirongo ayiriho atarebye ugasanga hahanwa utwaye ikinyabiziga uwo akikomereza nta nkomyi niyo amatara amubuza kwambuka yaba yaka