Kamonyi: Mu mezi ane gusa abantu icyenda bazize impanuka zo mu birombe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko abantu icyenda bapfuye mu mezi ane ashize, baguye mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro n’akoreshwa mu bwubatsi, abandi bane bagakomereka.
Abantu batatu ni bo baherutse kugwa mu kirombe cyo mu Murenge wa Nyamiyaga, ibyo bikaba byaratumye akarere gafata ingamba zirimo no kongera imbaraga mu bukangurambaga, n’ibihano ku bafatiwe mu makosa ajyanye n’ubucukuzi.
Mu Mirenge ya Nyamiyaga na Rugarika ni ho hakunze kumvikana abagwiriwe n’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro n’amabuye akoreshwa mu bwubatsi, aho tariki ya 14 Mutarama 2020, abantu batanu bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’ubwubatsi muri Nyamiyaga, batatu bagahita bitaba Imana, babiri bakajyanwa mu bitaro.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, avuga ko ubukangurambaga abaturage bagizemo uruhare ari kimwe mu bikomeje kwifashishwa mu guhashya abacukura mu kajagari, ari na bo bavugwaho kwangiza ibidukikije cyangwa impanuka zitunguranye.
Agira ati “Ubukangurambaga twarabutangije aho abaturage ubwabo babugiramo uruhare bahimba imivugo n’inkuru mbarankuru zirwanya ubucukuzi bukozwe mu kajagari, ibyo bituma batangira kumva ko bafite uruhare mu kuburwanya no gutanga amakuru aho bwagaragaye.
Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2019 kugeza ubu hamaze gupfa abantu icyenda, abandi bane barakomeretse. Nta kindi tugomba gukora usibye gukomeza gukorana mu gushakisha no gukurikirana abakora ubucukuzi butemewe, kandi tuzabigeraho ku bufatanye n’izindi nzego dukorana”.
Kayitesi avuga ko abantu 25 bagejejwe imbere y’ubugenzacyaha ngo bukurikirane amadosiye yabo, kandi ko n’ubundi guhana no gukurikirana abacuruza, abacukura n’abakora ubucukuzi butemewe bizakomeza.
Ku bijyanye n’imbaraga nke z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu guhangana n’abacukura mu kajagari, Kayitesi avuga ko atari byo kuko n’ikimenyimenyi hari abagenda bafatwa kandi bagakurikiranwa.
Ubukangura mbaga ku kubungabunga ibidukikije buri gukorwa hifashishijwe imikino n’ibihangano bitandukanye, ngo bizakomeza kandi byizeweho gutanga umusaruro mu guhangana n’ubucukuzi bukorwa mu kajagari no kurushaho kubungabunga ibidukikije.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|