Kamonyi: Ibiti baterewe na Tubura byabafashije gufata ubutaka no kongera umusaruro

Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi by’umwihariko abaterewe ibiti n’Umuryango Tubura uteza imbere ubuhinzi, barishimira ko byabafashije mu bikorwa bitandukanye birimo kubafatira ubutaka bukaba butakigenda, hamwe no kongera umusaruro.

Abaturage bavuga ko ibiti baterewe na Tubura byabagiriye akamaro
Abaturage bavuga ko ibiti baterewe na Tubura byabagiriye akamaro

Abatuye mu Karere ka Kamonyi bavuga ko ibiti baterewe by’umwihariko ibya gakondo, ari ingirakamaro cyane ugereranyije n’ibindi, kubera ko uretse kuba bizana umwuka mwiza, banabikuramo imiti hamwe n’ibikoresho bitandukanye bya Kinyarwanda bifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uretse guhabwa no gufashwa gutera ibiti, abaturage bavuga ko banahawe amahugurwa ku buryo bashobora gutera ibiti, bibafasha kumenya ko nta rugemwe na rumwe mu zo bahawe bagomba gupfusha ubusa kuko ruba rwaratwaye ingengo y’imari.

Umujyanama w’ubuhinzi mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi witwa Dative Mukamana avuga ko ibiti baterewe bibafitiye akamaro cyane.

Yagize ati “Ibiti bya gakondo ni ibiti bifite akamaro cyane ugereranyije n’ibindi biti. Bizana umwuka mwiza, bivamo imiti, bivamo ibikoresho byacu bya Kinyarwanda harimo amasekuru, imivure twengamo, imbehe za Kinyarwanda, ndetse iyo ubifite mu murima wawe bibyara ifumbire. Ahantu icyo giti kiri ifumbire iriyongera, kandi ahantu hari igiti cya gakondo ubwacyo kirwanya isuri kuko gifata ubutaka bugakomera.”

Uwitwa Jean Pierre Havugimana we avuga ko afite impamvu nyinshi zituma atera ibiti ndetse akanabibungabunga.

Ati “Cyane cyane nka bino biti bya gakondo by’imisave, havamo intebe, utubati dusa neza, ameza, ndetse n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu rugo, ndetse ikindi cy’akarusho mu buryo bw’ubuhinzi tubikoresha dushingirira ibishyimbo, tukagira umusaruro uhagije kuko ibishyimbo bigufi ntibibasha kugira umusaruro nk’ibishyimbo birebire kandi twifashisha bya biti. Ni yo mpamvu ituma tugerageza kubungabunga igiti kubera ko kitugirira umumaro muri ubwo buryo.”

Mu rwego rwo gushyigikira Leta y’u Rwanda muri gahunda yo gutera ibiti, kuva mu 2016 kugera muri uyu mwaka, umuryango Tubura uteza imbere ubuhinzi, urishimira ko babigizemo uruhare hatewe ibiti bitandukanye bigera kuri Miliyoni 100, ku buryo ibirenga 65% byashoboye kubungabungwa bigakura bikamera neza.

Jeanne Mukarukundo uhagarariye gahunda yo gutera ibiti muri Tubura avuga ko Tubura ifite intego yo gutera ibiti birenga Miliyoni 250 kugera mu mwaka wa 2030
Jeanne Mukarukundo uhagarariye gahunda yo gutera ibiti muri Tubura avuga ko Tubura ifite intego yo gutera ibiti birenga Miliyoni 250 kugera mu mwaka wa 2030

Ubwo bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi bafashe neza ibiti baterewe bahembwaga n’uyu muryango hanaterwa ibindi biti ku wa kabiri tariki 08 Ukwakira 2024, umuyobozi uhagarariye gahunda yo gutera ibiti muri Tubura, Jeanne Mukarukundo, yavuze ko buri mwaka batera Miliyoni zirenga 20 z’ibiti mu Rwanda kandi ko bashyize imbaraga mu kongera ibiti bya gakondo kuko bifite umwihariko.

Yagize ati “Umwihariko w’ibiti gakondo ugaragarira cyane mu buryo bibasha kuyungurura umwuka, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kuko bibasha gufata ibyitwa karubone byinshi ugereranyije n’ibiti bisanzwe. Ibiti gakondo bibasha kongera umusaruro usanzwe w’ibihingwa kuko byongera imyunyu ngugu isanzwe mu butaka, harimo no kuba bishobora kumara igihe kinini cyane mu mirima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uzziel Niyongira, avuga ko umusaruro w’ibiti byagiye biterwa mu bice bitandukanye by’ako Karere ugenda uboneka.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu asaba abaturage kubungabunga ibiti kuko ari bo ba mbere bigirira akamaro
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu asaba abaturage kubungabunga ibiti kuko ari bo ba mbere bigirira akamaro

Ati “Gutera ibiti ni kimwe ariko no kubifata neza bigakura ni ikindi. Icyo turimo gusaba abaturage bacu ni ubufatanye, bakumva ko ibi biti ari ibyabo, birimo guterwa mu mirima yabo, ni na bo bizagirira akamaro. Ibyo rero nibwo buryo bwo kubaka ibirambye, aho umuturage agira uruhare mu kubitera no kubirinda, bityo akazabisarura igihe kigeze.”

Umuryango Tubura ufite intego y’uko kugera mu 2030 bazaba bamaze gutera ibiti birenga Miliyoni 130 mu Gihugu hose, byiyongera ku birenga Miliyoni 100 bimaze guterwa, byose hamwe bikazaba bigera ku biti Miliyoni 250.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu ni umwe mu bateye ibiti ubwo abaturage bo muri ako Karere bashimirwaga ko ibyo bateye babifashe neza
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ni umwe mu bateye ibiti ubwo abaturage bo muri ako Karere bashimirwaga ko ibyo bateye babifashe neza
Tubura irishimira ko guhera mu 2016 bamaze gutera ibiti birenga Miliyoni 100
Tubura irishimira ko guhera mu 2016 bamaze gutera ibiti birenga Miliyoni 100
Abatuye ku Kamonyi bavuga ko bafite impamvu nyinshi zituma batera bakanabungabunga ibiti
Abatuye ku Kamonyi bavuga ko bafite impamvu nyinshi zituma batera bakanabungabunga ibiti
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka