Iyo ikiyaga cya Victoria cyandujwe bigira ingaruka no ku Rwanda - Impuguke
Ikiyaga cya Victoria kiri mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ubwo rutagikoraho, gusa iyo cyanduye cyangwa cyahumanyijwe n’imyanda ituruka mu bihugu bitandukanye, bigira ingaruka ku Rwanda, cyane ko hari n’imyanda iruturukamo ikaruhukira muri icyo kiyaga, nk’uko impuguke zibisobanura.
Ubusanzwe ibihugu bya Uganda, Kenya na Tanzaniya ni byo bikora ku kiyaga cya Victoria, ariko u Rwanda narwo ruri mu cyogogo cy’icyo kiyaga, rukagira imigezi nka Nyabarongo yinjira mu w’Akagera nako kakajya muri icyo kiyaga, bivuze ko imyanda itwarwa n’isuri ahanini ituruka mu misozi miremire ya Kigali n’ahandi ijya muri iyo migezi, iruhukira muri Victoria ikangiza ibinyabuzima birimo.
Umuyobozi w’Umushinga wo gusaranganya inyungu ziva mu cyogogo cy’ikiyaga cya Victoria (Lake Victoria Water Resources Management Program/ LVB IWRMP), Arsène Mukubwa, atanga urugero nko ku myanda itandukanye ijya muri iyo migezi y’u Rwanda.
Ati “Imyanda ijya muri iyo migezi irimo na pulasitiki, igera muri Victoria ifi zirimo zikaba zarya uduce duto duto twayo, bikazigiraho ingaruka zanatugeraho natwe kuko amafi y’icyo kiyaga aza mu Rwanda ari menshi. Ikindi ni itaka rimanurwa n’isuri rikajya muri ya migezi nayo ikarijyana muri icyo kiyaga, iyo icyondo cyabaye cyinshi kigabanya ubushobozi bw’ikiyaga bwo kwakira amazi hakaba imyuzure”.
Iyo bibaye gutyo amafi ngo ntabona aho yororokera hisanzuye ndetse amwe agapfa, bigatuma abura ku isoko ry’u Rwanda, bikaba ngombwa ko atumizwa ahandi akahagera ahenze cyane.
Muhawenimana ucuruza amafi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko hari ubwo yajyaga abura ariko ntibamenye icyabiteye, cyane ko ngo atumvaga ukuntu we yaba yarabigizemo uruhare.
Ati “Hari ubwo amafi ava muri Uganda yajyaga abura ariko ntitumenye impamvu, nyuma akongera akaboneka. Nkanjye kugira ngo menye ko nk’Abanyarwanda dushobora kugira uruhare muri iryo bura ryayo biragoye, numva ntaho duhurira n’ikiyaga cya Victoria bavuga ko ariho bayaroba”.
Aha ni ho Umunyamabanga mukuru wungirije wa Komisiyo ikurikirana icyogogo cy’ikiyaga cya Victoria mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (Lake Victoria Basin Commission), Eng. Coletha U. Ruhamya, ahera asaba Abanyarwanda kwirinda kujugunya imyanda mu migezi.
Ati “Icyo nsaba Abanyarwanda ndetse n’ibindi bihugu, ni ukurengera ibidukikije, birinda kujugunya imyanda ku gasozi imvura yagwa ikayijyana mu migezi. Bivuze ko iyo barengeye imigezi ibegereye ntibayanduze, baba barengeye n’ikiyaga cya Victoria kibari kure, cyane ko natwe tugifiteho inyungu mu buryo butandukanye”.
Eng. Ruhamya akomeza avuga ko uretse amafi yo muri Victoria aza mu Rwanda, icyo kiyaga kinifashishwa mu kuhira imyaka mu bihugu bicyegereye, bityo umusaruro ukiyongera ukanagera ku isoko ryo mu Rwanda, aha agatanga urugero ku muceri wa Tanzaniya winjira mu gihugu ari mwinshi ndetse unakundwa na benshi.
Umushinga wita ku kubungabunga amazi y’icyogogo cy’ikiyaga cya Victoriya uhuriweho n’ibihugu bitanu, ari byo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda na Tanzania, gusa u Rwanda n’u Burundi ntibikora kuri icyo kiyaga.
Mu gukomeza kurwanya imyanda ijya mu migezi ikanagera muri Victoria, i Kigali hagiye kubakwa uruganda ruzajya rukusanyirizwamo imyanda yose yo mu bwiherero yo muri uwo mujyi, rukayisukura, ndetse bikaba binateganywa ko iyo myanda yazanakorwamo ifumbire. Biteganyijwe ko urwo ruganda ruzatwara asaga miliyari 8,5Frw, kandi ko ruzaba rwuzuye muri 2025.
Ohereza igitekerezo
|