Inyamaswa ziramutse zivuga zatubwira byinshi zitugaya - Dr Mujawamariya

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, asaba Abaturarwanda kurekera buri kinyabuzima cyose ubuturo bwacyo, mu rwego rwo kwirinda ibyorezo n’ibiza birimo kwibasira isi n’u Rwanda by’umwihariko.

Ingagi zo mu misozi ziri mu binyabuzima byari bigiye kuzimira iyo u Rwanda n'abaturanyi badafata ingamba
Ingagi zo mu misozi ziri mu binyabuzima byari bigiye kuzimira iyo u Rwanda n’abaturanyi badafata ingamba

Ashimira Abanyarwanda kuba bagira umuco wo kutarya ibisimba babonye byose kuko ngo ari yo nkomoko y’indwara z’ibyorezo, ariko ko bakwiye no kugira umuco wo kwirinda kwangiza no guhumanya ubuturo bw’ibindi binyabuzima.

Dr Mujawamariya yitabiriye Inama y’Impuguke mu bidukikije zo hirya no hino ku isi yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco(UNESCO) ku wa 17 Kamena 2020, yari igamije gufata ingamba zo kurinda urusobe rw’ibinyabuzima kwibasirwa n’ibikorwa bya muntu.

Yagize ati "Kugeza ubu nta muntu uragaragaza aho Covid-19 yaturutse, bamwe bayitirira uducarama, abandi bakayitirira inzoka,...amahirwe tugira mu Rwanda ntabwo ibyo tubirya, hari inyamaswa zitaribwa mu by’ukuri ariko abazirya zikabatera indwara, nyamara kandi ntabwo iyo ndwara izasaba ‘visa’ yo kuza mu Rwanda".

Minisitiri w’Ibidukikije avuga ko Abaturarwanda bakeneye gushyira imbaraga mu kurinda ubuturo bw’ibinyabuzima bitandukanye, ndetse no kumva ko abantu atari bo bafite agaciro kurusha ibindi binyabuzima, "cyane ko byo bishobora kubaho bitagira abantu, ariko bo ntibabaho batabigira."

Dr Mujawamariya yagize ati "nk’ibishanga buriya bidufitiye akamaro ko kuyungurura amazi bikayakuramo ibintu bishobora kugirira nabi ubuzima bwacu, amashyamba aduha umwuka mwiza ariko hari abantu bari kuyototera ndetse bakanayasarura adakuze".

"Turasabwa kwirinda gusatira ubuturo bw’inyamaswa kuko natwe turi kimwe mu bigize urusobe rw’ibinyabuzima, ntitugomba kumva ko ari twe dufite agaciro kabirenze kuko inyamaswa iyaba zavugaga, zatubwira byinshi zitugaya n’uburyo ibyo dukora atari ko twagakwiye kubikora".

"Zatubwira ko turimo kuzihohotera kuko iyo ugiye mu ishyamba ukica inyamaswa uba uyihohoteye, ni nko gusanga umuntu mu rugo rwe ukamwica, hari inyamaswa zigomba kuba mu mashyamba, mu bishanga, mu mazi no mu kirere".

Minisitiri w’Ibidukikije yamaganye ibikorwa byo kororera mu ngo inyamaswa zo mu gasozi, kuko ngo ari ubundi buryo bwo kuzana virusi zitera indwara z’ibyorezo mu bantu, aho ngo yumvise ko hari abatunze imisambi, utunyamasyo, uruyongoyongo, inzoka n’ibindi.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc

Umuryango UNESCO uvuga ko mu ruhererekane rw’ibiribwa rwitwa ‘chaine alimentaire’ mu gifaransa, iyo hajemo icyuho cyo kubura bimwe mu bigize rusobe rw’ibinyabuzima, rwa ruhererekane rwose ruhita rusenyuka, isi igasigara ari ubutayu.

Urugero rwa hafi ni uko muri Pariki y’Akagera, Urwego rushinzwe iterambere (RDB) rwavugaga ko iyo rutazanamo intare, inyamaswa z’indyabyatsi nk’imbogo, impongo, imparage,..zari kubura ikizigabanya zikororoka cyane, bikaziviramo kubura aho zirisha hahagije na zo zikicwa n’inzara.

Imibu itera malariya cyangwa isazi ziteza indwara z’impiswi, biramutse bitabonye imiserebanya, inzoka, inyoni cyangwa ibitagangurirwa bishinzwe kubirya, byakororoka cyane maze za ndwara zaterwaga n’iyo mibu cyangwa isazi zikibasira abantu.

Mu binyabuzima ni ho abantu bakura ibiribwa, imiti n’imyambaro, by’umwihariko amashyamba y’Ibirunga, Nyungwe, Gishwati-Mukura n’Akagera, akaba ari ubuturo bw’inyamaswa n’ibimera bivugwa kuba bishobora gupfa bigashiraho ku isi, ndetse akaba ari na ho soko y’imigezi u Rwanda na Afurika muri rusange bavoma.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga na Inovasiyo muri Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO(CNRU), Eng. Dominique Mvunabandi, avuga ko inyamaswa nk’ingagi, imbundu, intare n’inkura byari mu nzira yo gukendera ku isi, ariko agashima kuba ibihugu byarashyizeho ingamba zihagarika uko kuzimira kw’ibinyabuzima bitandukanye bigize isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka