Inyamaswa zikunda kuba mu misozi zibangamiwe n’ihindagurika ry’ikirere

Raporo yashyizwe ahagaragara n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuhinzi n’ibiribwa (FAO) ivuga ko inyamaswa ziba mu misozi miremire nk’ingagi n’inguge zo mu Rwanda na Bangladesh zishobora kubangamirwa n’imihindagurikire y’ikirere hatagize igihinduka.

Izindi nyamanswa zishobora kuzazimira ni inzovu zo muri Mali, intare zo mu gice cya Serengeti n’ingona zo muri Malawi. Izi nyamanswa ni zimwe mu byinjiriza ibi bihugu amadevize atari make binyuze mu bukerarugendo.

Eduardo Rojas-Briales, umuyobozi wungirije ushinzwe amashyamba muri FAO, avuga ko ibikorwa by’abantu birimo kongera ubutaka bwo gukoreraho ari byiza ariko ko bitangiye kubangamira inyamaswa zimwe zicwa izindi zikazimira.

Avuga ko imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibikorwa by’abantu. Iyi mihindaguriki y’ikirere itangiye kugira ingaruka k’ubuzima bw’abantu n’inyamaswa n’ibimera kuko uruzuba rusigaye ruboneka igihe kinini hamwe n’imyuzure idakama yivanze n’imiyaga.

Raporo igaragaza ko amapfa ashobora kuzaterwa n’izuba riva igihe kinini ndetse n’amashyamba akagabanuka bitewe n’ibikorwa by’abantu biyongera ubutitsa.
Imvura nyinshi itera imyuzure n’ubukonje bukabije biri mu bizatuma zimwe mu nyamanswa zipfa zikazimira burundu kuko iyo mvura itera imyuzure yangiza ubuzima bwazo hamwe n’ubukonge zidashoboye kwihanganirwa.

Raporo yerekana ko hatagize igikorwa ngo ikirere kitabweho ubushyuye bureke gukomeza kwiyongera, ibimera biri hagati ya 20-30% ku Isi bishobora kuzazimira ndetse n’indwara z’ibyaduka zigafata abantu kubera ubushyuhe buzaba buriho mu mwaka 2050.

Raporo inagaragaza ko ahantu hashobora kugerwaho n’izi ngaruka ari mu misozi ihanamye, amashyamba y’inzitane, inkengero z’ibiyaga n’inzuzi aho inyamaswa nyinshi zikunze kwibera.

Raporo yatangarijwe mu gihugu cy’Afurika y’Epfo ahabera inama yiga ku buryo bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe n’ingamba zafatwa ngo iri hinduka rye gukomeza kubaho. Iyi nama yatangiye tariki 28 Ugushyingo ikazarangira tariki 9 Ukuboza.

Sylidio sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka