Inteko Ishinga Amategeko yahamagaje Dr. Mujawamariya ngo asobanure ibibazo biri mu bidukikije

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya kuri uyu wa Gatanu aritaba inteko ishinga amategeko y’u Rwanda kugira ngo atange ibisobanuro imbonankubone ku bibazo bivugwa mu mikoreshereze y’ubutaka, ibishanga, amashyamba, imicungire y’amazi n’ibindi.

Minisitiri w'Ibidukikije Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya aritaba Inteko kuri iki gicamunsi
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya aritaba Inteko kuri iki gicamunsi

Ubu ni ubugira gatatu Inteko Ishinga Amategeko itumiza Minisitiri Mujawariya, kuko inshuro ebyiri zabanje atigeze yitaba Inteko kubera impamvu zitandukanye zirimo n’akazi kabaga kahuriranye na gahunda yo kwitaba Inteko.

Biteganyijwe ko Dr. Mujawamariya agera imbere y’inteko saa cyenda z’igicamunsi, ubundi abadepite bagatangira kumuhata ibibazo ku ngamba ministeri ashinzwe ifite zo gushyiraho uburyo bunoze bwo gukoresha ubutaka kugira ngo haboneke inzira yo gukemura ibibazo biterwa n’imicungire y’ubutaka ndetse n’imisoro ituruka ku butaka yiyongere.

Muri raporo y’Inteko Ishinga Amategeko yakozwe hagati y’Ukuboza 2019 na Mutarama 2020, abadepite basanze nta gahunda ifatika irebana n’ibishushanyo mbonera ku mikoreshereze y’ubutaka kuko hari aho basanze abaturage bakora imirimo y’ubuhinzi ahateganyijwe gutura.

Intumwa za rubanda kandi zasanze abaturage bakwa ubukode bwa 30.000frw ku butaka n’ihererekanya ryabwo, batarebye ingano n’igiciro cy’ubutaka.

Inteko ikaba ikeneye ko Minisitiri asobanura uburyo ibibazo bishingiye kuri icyo giciro kishyuzwa ku byangombwa by’ubutaka bizakemurwa nyuma y’uko abaturage benshi bagaragaje imbogamizi kibatera.

Imicungire y’ibishanga na yo ni kimwe mu bibazo abadepite baza kwibandaho cyane, bagendeye kuri raporo yerekana ko hari ibishanga byinshi bitabyazwa umusaruro, kandi nyamara bishobora kugira akamaro mu guteza imbere ubworozi, igikorwa cyatanze umusaruro mwiza mu gihembwe cya mbere cya 2020 n’ubwo Covid-19 yagize ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Abadepite mu biganiro bagiranye mbere yo gutumiza Minisitiri Mujawamariya, bari batanze igitekerezo cyo kwiyambaza abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ngo bakore inyigo y’uburyo ibishanga byabyazwa umusaruro, nyuma yo kubona ko gukoresha abanyamahanga byari gutwara amafaranga menshi ku nyigo na zo zari kuba zititondewe.

Urugero nko muri Gicurasi uyu mwaka, raporo y’Inteko Ishinga Amategeko ku igenamigambi ry’ibikorwa remezo, yerekanye ikibazo cyabaye ku gishanga cya Nyandungu gikeneye gukorerwa indi nyigo, nyuma y’uko inyigo ya mbere yakozwe muri 2019 itanzweho akayabo k’ama miliyoni, kandi hari n’ibikorwa by’ubucuruzi byari mu gishanga byagombye gusenywa.

Ku kibazo cy’imicungire y’amazi, inteko ishinga amategeko ikeneye ko Dr. Mujawamariya asobanura ingamba guverinoma ifite ku micungire y’amazi apfa ubusa, urugero nk’amazi y’imvura, imigezi n’amazi ya robine mu ngo, cyane cyane ko raporo y’inteko igaragaza ko hari abaturage benshi batabona amazi meza.

U Rwanda rurateganya ko muri 2024 abaturage bose 100% bazaba bagerwaho n’amazi meza, abadepite bakaba bifuza kumenya icyo Minisiteri y’Ibidukikije iteganya gukora ngo igabanye iyangirika ry’umutungo kamere w’amazi mu gihe hakiri abaturage benshi batabona amazi meza bagakora ingendo ndende bajya kuyashaka.

Usibye ikibazo cy’amazi yangirika, Minisitiri w’Ibidukikije araza gusabwa kwerekana icyo minisiteri irimo gukora ku kibazo cy’amazi yangiza ibikorwa by’abaturage n’ibikorwa remezo, by’umwihariko ikibazo cy’amazi ava mu birunga akangiriza abaturage bo mu Karere ka Musanze.

Amazi aturuka mu birunga cyane cyane mu gihe cy’imvura, yangije ibikorwa byinshi birimo ibiraro, imirima n’inzuri, ndetse abaturage bagaragaza impungenge baterwa n’uko ayo mazi ashobora no gutwara ubuzima bw’abantu by’umwihariko abana baba bagiye ku ishuri.

Ku micungire y’ubutaka n’amashyamba, raporo y’Inteko ishinga Amategeko yerekana ko igice kinini cy’ubutaka n’amashyamba bya leta bitanditse mu turere, ahubwo ugasanga hari abaturage babyiyitirira.

Kuri iki kibazo, raporo abadepite banditse ku bikorwa by’Umuvunyi muri 2018/2019, bagaragaje ikibazo cy’ubutabera cyavutse hagati y’abaturage n’ubuyobozi aho impande zombi zaburaniraga umwihariko ku mutungo.

Muri izo manza ndetse haje kuboneka abaturage bari baraguze n’abandi ubutaka bwa leta mu bishanga biri mu Karere ka Huye, baza gutsindwa biba ngombwa ko basubiza ubutaka nta ngurane bahawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka