Intara y’Uburasirazuba ifite intego yo kugabanya umubare w’abacana inkwi n’amakara
Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko iyo ntara yifuza kugabanya umubare w’abakoresha inkwi n’amakara mu rwego rwo kubungabunga amashyamba no guhangana n’ubutayu bwakunze kwibasira bimwe mu bice by’iyo ntara.
Hari amashyamba yagiye aterwa, ariko kuyabungabunga bikaba ikibazo kuko hafi 99% muri iyo ntara bacana inkwi n’amakara. Ibyo ngo byagiye bigira uruhare mu gutiza umurindi ubutayu bwakunze kwibasira bimwe mu bice by’iyo ntara.
Ati “Dutera amashyamba ariko ugasanga atabungabungwa bikadusubiza inyuma, kandi iyo ubutayu buje butugiraho ingaruka twese”.
Umuyobozi w’intara y’uburasirazuba arasaba abatuye iyo ntara gushishikarira gukoresha ubundi buryo bwatuma ibicanwa bikomoka ku biti bigabanuka, aho bishoboka bigasimburwa burundu.

Muri ubwo buryo ngo harimo ubw’ingufu za biogaz no gukoresha rondereza zidakoresha inkwi nyinshi zizwi ku izina rya “cana rumwe”.
Uturere tw’intara y’uburasirazuba dufite umuhigo wo kongera abakoresha ingufu za biogas gusa ngo haracyari imbogamizi y’uko hari abaturage bumva ko biogaz itungwa n’abantu bafite inka nyinshi cyane.
Abafite inka nabo ntibashaka kwiyubakira biogaz bagategereza ko Leta ari yo izabafasha kuzubaka, ibaha icyakabiri cy’amafaranga yo kuzubaka.
Ubusanzwe kubaka biogaz bitwara amafaranga agera ku bihumbi 600. Umuturage wifuza kuyubaka asabwa gusha ibihumbi 300, Leta ikamuha andi ibihumbi 300. Cyakora nanone umuturage uhabwa iyo nkunga na Leta ngo agomba kuba afite nibura inka ebyiri kuko ari zo zishobora guhaza biogaz kugira ngo itange ingufu zakoreshwa mu gucana no guteka.
By’umwihariko guverineri w’uburasirazuba arasaba abagore gufata iya mbere mu gushaka icyatuma amashyamba abungabungwa, kuko “ahanini ari bo bateka kandi bakoresheje ibicanwa bikomoka ku nkwi” .

Intara y’uburasirazuba muri rusange n’akarere ka Bugesera byakunze kugaragaramo ubutayu mu myaka yashize.
Hagiye hakorwa byinshi birimo kubungabunga inkengero z’ibiyaga biboneka muri iyo ntara no gutera amashyamba, ku buryo ikibazo cy’ubutayu muri iyo ntara kigenda kigabanuka, n’ubwo kitarakemuka ku buryo burambye.
Iyo ngo ni yo mpamvu abatuye mu Burasirazuba basabwa gushyira imbaraga mu kubungabunga amashyamba yo muri iyo ntara n’ubwo akiri make kugeza igihe ubutayu buzahacika burundu.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|