Ingagi zo mu Rwanda zigiye kungukira ku mpano Ellen Degeneres yahawe

Umugore wa Ellen Degeneres agiye kumwubakira ikigo kita ku ngagi binyuze mu mushinga wiswe “Ellen Degeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund.

Ellen Generes arazwi cyane muri Amerika kubera ikiganiro "The Ellen Show" akora
Ellen Generes arazwi cyane muri Amerika kubera ikiganiro "The Ellen Show" akora

Iki kigo yahawemo impano kizubakwa muri Parike y’ibirunga yo mu Rwanda iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru. Kizafasha mu gusigasira no kubungabunga ingagi zihatuye, kugira ngo zirusheho kororoka zinatange umusaruro w’amadevize zisurwa.

Ellen wamenyekanye muri Amerika kubera ikiganiro akora kuri Television ya NBC kitwa “The Ellen Show”, yahawe impano n’umgore we ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60.

Ellen asanzwe ari umutinganyi yashakanye na Portia de Rossi, usanzwe ukora ibintu bitandukanye birimo gukina filime, kwerekana imyenda no kugira uruhare mu bikorwa bifasha ikiremwamuntu.

Umugore we yamuhaye impano yo kumwubakira iki kigo kizajya gikorerwamo ubukerarugendo, uburezi n’ubushakashatsi, kubera urukundo yakuze akunda Diana Fossey witangiye ingagi zo mu birunga.

Ellen ni umwe mu bakora ibiganiro bikunzwe cyane muri Amerika, aho atumira abantu bakomeye barimo abayobozi, abasitari n’abandi bantu bafite impano zidasanzwe.

Ellen n'Umugore we Portia de Rossi
Ellen n’Umugore we Portia de Rossi

Ubwo yamutunguraga mu kiganiro, Portia de Rossi yavuze ko iyi mpano yahaye Ellen izamufasha gushyira mu bikorwa inzozi ze zo kurengera inyamaswa zirimo ingagi, nk’uko yakuze yifuza kuzatera ikirenge mu cya Diana Fossey.

Abinyujije kuri Twitter, Clare Akamanzi, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushyigikira iki gikorwa.

Yagize ati “Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere gihaye ikaze iki gikorwa kigamije kurengera ibidukikije. Tuzashyigikira ikigega cya Ellen Degeneres kugira ngo kigere ku ntego yacyo.”

Ingagi zo mu birunga ni bumwe mu bwoko bw’inyamaswa buri gucika cyane ku isi.

Ubu habarwa ingagi zo mu birunga zigera kuri 720 ku isi yose, kandi zose ziherere mu Majyaruguru y’igihugu cy’u Rwanda, mu Majyepfo ya Uganda no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuri jye mbonaimpano z’ abatinganyi tutazicyeneye muri iki gihugu cy’ Imana. Ababishinzwe bazarebe niba adashaka kwagura iyo mico mibi y’ ubutinganyi.

Imana idufashe pe

hhh yanditse ku itariki ya: 4-02-2018  →  Musubize

muhoraneza mfite ikibazokinyamanswa zajemu mumigano bita inkende. zamariyeho. ibishekezirabirya zigezenkokurimirongo(..30.)itatu.nabuze. uwonabibazangwamazimyaka..ibiriyosezibiryangatahirahosinsarurenamwemumbarize..ukonabigenzamumpi .igisubizokuriyinomeromurakozendategerejemurakoze

mutanguha..gusitini yanditse ku itariki ya: 4-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka