Indwara z’ubuhumekero n’imyuzure byateza akaga Kigali itongereye amashyamba

Uko abatuye muri Kigali bagenda biyongera, ni ko umwuka mwiza wo guhumeka ugenda ugabanuka bitewe n’uko imyubakire n’ibindi bikorwa remezo bituma amashyamba atemwa, icyo kibazo kikaba kiri mu bituma inzego z’ubuvuzi zakira abarwaye indwara z’ubuhumekero benshi, kikanateza imyuzure ihombya benshi n’Igihugu muri rusange.

Ruhurura ya Mpazi igera Ngabugogo ndetse n'ibiraro byubatswe byagabanyije imyuzure
Ruhurura ya Mpazi igera Ngabugogo ndetse n’ibiraro byubatswe byagabanyije imyuzure

Urugero mu 2023, mu Mujyi wa Kigali habonetse abantu 471,171 bivuje indwara z’ubuhumero mu bigo by’ubuzima bitandukanye, abo bakaba bagize 9% by’abivuje indwara z’ubuhumekero mu gihugu hose muri uwo mwaka, nk’uko bitangazwa na Dr Sibomana Emmanuel, ukuriye agashami ko kurwanya ibibembe n’izindi ndwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC).

Agira ati “Mu 2022, mu gihugu hose abivuje ku bigo nderabuzima bari 11,501,888 kandi muri bo 38% bivuje indwara z’ubuhumekero. Ibi ni ibigaragaza ko duhumeka umwuka wanduye, bikaba bibi cyane muri Kigali. Bivuze ko igabanuka ry’amashyamba ari ikibazo gikomeye”.

Akomeza avuga ko ubushakashatsi bwerekana ko imibare y’abandura indwara z’ubuhumekero yagiye izamuka, kuko kuva mu 2012 kugeza mu 2015, abivuje izo ndwara mu gihugu hose bavuye ku 1,628,321 bagera kuri 3,331,300 kandi 13% byabo izo ndwara bazitewe no guhumeka umwuka uhumanye.

Ubwobushakshatsi kandi bugaragaza ko mu 2012, abantu 2,200 bapfuye bazize indwara z’ubuhumekero.

Mu mwaka wa 2023/2024, u Rwanda rwakoresheje Miliyoni 7.5 z’Amadolari ya Amerika, mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kuvura indwara z’ubuhumekero harimo n’igituntu.

Ibi bigaragaza ko amashyamba yagira uruhare mu kuzana umwuka mwiza, bityo indwara z’ubuhumekero zikagabanuka n’ikiguzi cyo kuzivura kikagabanuka.

Ni ibikorwa byatwaye amafaranga menshi Umujyi wa Kigali
Ni ibikorwa byatwaye amafaranga menshi Umujyi wa Kigali

Imyuzure, ingaruka zituruka ku gutema amashyamba

Uretse gutakaza umwuka mwiza duhumeka, itemwa ry’ibiti kandi riri mu biteza imyuzure muri Kigali n’ahandi, ihitana abantu ikanahombya abikorera, nk’uko bigarukwaho na Ntakiyimana Vianney, ucururiza ibikoresho by’ikoranabuhanga muri gare ya Nyabugogo.

Ati “Mbere y’uko bakora iyi ruhurura, amazi yarazaga akuzura muri gare akaninjira mu nzu ducururizamo ibintu bikangirika. Mu gihe cyashize hari umunsi amazi yinjiye aho ncururiza yangiza byinshi birapfa turajugunya, icyo gihe nahombye arenga ibihumbi 800Frw. Byatumye nubaka agakuta mu muryango gakumira amazi, umuntu akinjira agasimbutse, icyakora ubu nshatse nanagasenya”.

Ati “Mbere nubwo imvura yabaga itaguye hano Nyabugogo, kubera ko hano ari hasi wabonaga amazi aduteye kuko yaguye ruguru za Nyamirambo. Ubu icyo kibazo cyarakemutse kuko ruhurura yubatswe ifata amazi yose agakomeza ataje kutwangiriza, ndashimira Leta yacu yadutabaye”.

Yongeraho ko ku misozi ikikije Nyabugogo byaba byiza hatewe ibiti byinshi, bityo n’amazi atagiye muri ruhurura bikayabuza gukomeza gutemba, bikanatanga umwuka mwiza.

Kagenza Jean Baptiste ucuruza ibyo kunywa, ibyo kurya n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, avuga ko yigeze guhomba Miliyoni 50Frw ku munsi umwe.

Ati “Nigeze kumara icyumweru ntunganya aho nkorera, nsohora ibyangijwe n’imyuzure birimo ibiribwa, ibinyobwa, firigo zarapfuye n’ibindi bikoresho byinshi byifashisha amashanyarazi nka za mudasobwa. Icyo gihe nahombye agera kuri Miliyoni 50Frw, bitewe n’imyubakire idatunganye iduteza imyuzure. Narahombye bikomeye”.

Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda zitandukanye za Leta (IPAR Rwanda), gitangaza ko abakora ubucuruzi buciriritse bahomba Miliyoni 178.2Frw buri mwaka biturutse ku myuzure. Abibasirwa cyane ngo ni abakorera mu gace ka Nyabugogo, Gatsata n’ahandi.

Bari barubatse agakuta mu muryango gakumira amazi ngo batongera guhomba
Bari barubatse agakuta mu muryango gakumira amazi ngo batongera guhomba

Mu bushakashatsi bwakozwe n’icyo kigo, abagera kuri 74 % babajijwe, bavuze ko bajugunye ibicuruzwa byangijwe n’umwuzure, mu gihe 28 % bavuze ko ibikenewe mu gukumira iyo myuzure mu maduka yabo batabasha kubyigondera.

Umujyi wa Kigali uvuga ko wakoresheje Miliyari 7.7Frw, mu gutunganya ruhurura ya Mpazi ica iruhande rwa gare ya Nyabugogo n’ibiraro byakozwe, byatumye imyuzure igabanuka, abacururiza muri ako gace bariruhutsa.

Umujyi wa Kigali kandi wakoresheje Miliyali 2Frw mu kwimura no kubakira abari bugarijwe n’imyuzure yaterwaga n’umugezi wa Mpazi, hagamijwe kurinda ubuzima bwabo.

Umujyi wa Kigali urateganya gukoresha hagati ya Miliyoni 100 na Miliyoni 150 z’Amadorali, mu kuvugurura gare ya Nyabugogo ngo ijyane n’igihe kandi igire ubudahangarwa ku myuzure yo muri aka gace.

Uyu mujyi kandi uvuga ko washoye Miliyoni imwe y’Amadolari yo gutegura igishushanyo, kizatuma amazi y’imvura adateza imyuzure mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Kongera amashyamba, intwaro yo guhashya imyuzure n’ingaruka zayo

Umwarimu muri kaminuza wigisha iby’Ubukungu bushingiye ku bidukikije, Abias Maniragaba, ashima gahunda ya Leta yo kwimura abatuye ku misozi ikikije Nyabugogo.

Ati “Hari icyiza nabonye Leta yakoze cyo kubwira abatuye hejuru ya Nyabugogo ahagana mu Gatsata ngo bimuke. Iyo ahantu nka hariya hubatse inzu, nta mazi aba acyinjira mu butaka, kuko amashyamba yari ahari aba yaratemwe. Ayo mazi rero aramanuka nta rutangira akangiza byinshi. Igabanuka ry’amashyamba rero ni ikibazo, ni isenyuka ry’umujyi wacu, kuko ibiti ni byo biyungurura umwuka duhumeka, bidahari rero ni akaga ku bawutuye”.

Ni ngombwa ko ku misozi ya Kigali haterwa ibiti byinshi
Ni ngombwa ko ku misozi ya Kigali haterwa ibiti byinshi

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, avuga ko bafite gahunda yo kongera amashyamba no gutera ibyatsi ku butaka bwambaye ubusa.

Ati “Hari ibintu byinshi dushaka gukora byatuma umwuka duhumeka ugenda uba mwiza, nk’ahari imbuga ziriho umukungugu hagaterwa ibyatsi. Tugiye gutera ibiti Miliyoni eshatu mu Mujyi wa Kigali, tukifuza ko umuturage wese ufite ubutaka yabuteraho ibyatsi cyangwa ibiti, haba hegereye umuhanda akahashyira amapave kuko yo nibura atuma hari amazi ajya mu butaka”.

Uwo muyobozi yungamo ko umubare w’ibiti bavuga bizaterwa ari ibizaba byakuze kuko bizitabwaho ku buryo buhagije, hirindwa ko hari ibyakwangirika nk’uko bijya bibaho mu byo batera ku mihanda n’ahandi, agasaba buri muturage w’Umujyi wa Kigali kubigira ibye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda, Nsengumuremyi Concorde, asaba buri muturage gutera ibiti no kwita ku byatewe mbere.

Ati “Abaturage turabasaba gutera ibiti ahashoboka hose. Hari imishinga dukora yo gutera ibiti ku misozi yacu ihanamye, barasabwa kubirinda icyabyangiza, bagashishikarira gukoresha ibindi bitari ibiti nko mu guteka, kubaka n’ahandi. By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali hatuwe cyane, hari inganda n’imodoka bihumanya ikirere, twongere ibiti bityo haboneke umwuka mwiza wo guhumeka”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko gutera ibiti bikomeje haba mu cyaro no mu mijyi nka Kigali, aho ngo mu gihugu hose umwaka ushize wa 2023 hatewe Miliyoni 62 z’ibiti, naho muri uyu mwaka hakaba hari hateganyijwe ibigera kuri Miliyoni 65, bigizwe n’iby’imbuto ziribwa, ibiti bisanzwe, imigano, iby’imitako n’ibindi.

Imyubakire isatira amashyamba, kimwe mu byatumye akendera muri Kigali
Imyubakire isatira amashyamba, kimwe mu byatumye akendera muri Kigali
Umujyi wa Kigali wihariye 9% by'abarwaye indwara z'ubuhumekero muri 2023
Umujyi wa Kigali wihariye 9% by’abarwaye indwara z’ubuhumekero muri 2023
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka