Imwe mu Nkura yabyaye nyuma y’amezi ane zigaruwe mu Rwanda

Mu kwezi kwa Gicurasi 2017, nibwo Inkura z’umukara zigera kuri 18 zagaruwe muri Parike y’Akagera, nyuma y’imyaka 10 zari zimaze zaracitse mu Rwanda.

Inkura imaze ukwezi ivutse muri Parike y'Akagera imeze neza
Inkura imaze ukwezi ivutse muri Parike y’Akagera imeze neza

Nyuma y’Amezi ane zigeze mu Rwanda, Ubuyobozi bwa Parike y’Akagera bwatangaje ko imwe muri izi Nkura yiswe Ineza, imaze ukwezi ibyaye umwana wayo ameze neza.

Izi nkura uko ari 18 zagaruwe mu Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri intare zirindwi zigaruwe muri Parike y’Akagera, bituma iyi Parike ibarirwa mu ma Parike afite inyamanswa eshanu zikomeye zizwi nka Big Five.

Uku kugaruka kw’izi nyamanswa muri Parike y’Akagera , byatumye umubare w’abayisura wiyongera, aho mu Kwezi kwa Nyakanga 2017 iyi Parike yinjije ibihumbi Magana abiri by’Amadolari ya Amerika, asaga 160.800.000 FRW.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane.

KALISA Jean Claude yanditse ku itariki ya: 23-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka