Impuguke zivuga ko guteza imbere ibidukikije bidahenze

Mu nama yiga ku iterambere ry’ibidukikije ‘Africa Green Growth Forum’ iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa mbere, impuguke mu by’ibidukikije zirasaba ibihugu gushyira ingufu zifatika mu kurengera ibidukikije, mu iterambere rirambye ry’ibikorwaremezo n’ingufu nka bimwe mu bidindiza iterambere rirambye ry’umugabane.

MIn Biruta yasabye ko ibihugu byakongera imbataga mu kurengera ibidukikije kuko usanga bidahenze cyane
MIn Biruta yasabye ko ibihugu byakongera imbataga mu kurengera ibidukikije kuko usanga bidahenze cyane

Iyi nama izamara icyumweru, yatangijwe n’ibiganiro ku ngamba zo kwagura no kubungabunga ibidukikije ndetse no kurengera ikirere. Habayeho kandi no gutangiza ku mugaragaro ubufatanye hagati y’u Rwanda n’umuryango ushyigikira ibihugu mu kurengera ikirere (NDC Partnership Plan).

Minisitiri w’Ibidukikije Biruta Vincent, yavuze ko iyi nama izafasha ibihugu by’Afurika mu gusangira ubumenyi; kumenya ibibera ahandi ku isi hagamijwe kwerekana ahari amahirwe mu rugendo rwo guteza imbere ibidukikije.

Ati “Turi hano kugira ngo tuganire ku iterambere ry’ibidukikije mu Rwanda n’ingamba zo gusana ikirere ndetse n’uburyo bizageza igihugu ku iterambere rirambye, bikazanafasha ibindi bihugu bya Afurika ndetse n’Isi muri rusange kumenya ahakwiye gushyirwa ingufu.”

Iyi nama Nyafurika ya mbere yiga ku iterambere ry’ibidukikije, yahuje abashoramari barenga 1000, abafata ibyemezo ndetse n’impuguke mu bukungu, bavuye mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika kugira ngo bigire hamwe uburyo bwo guteza imbere ibidukikije ndetse n’inzitizi zikiri mu kurengera ibidukikije.

Insangamatsiko y’iyi nama imara icyumweru ni ‘Ku bw’Afurika itoshye ifite kirere gishya.’

Iyi nama yitezweho kureshya abashoramari mu gushora imari mu bidukikije, kwagura imyumvire ndetse no gukoresha imari nk’inzira yo gusana ikirere, kubaka ubufatanye hagati y’abagenerwabikorwa mu rwego rw’ibidukikije kugira ngo hashyirweho uburyo bwo guhuriza hamwe abafatanyabikorwa mu kongera umuvuduko w’iterambere ry’ibidukikije.

Avuga ku ngamba yo guteza imbere ibidukikije no kuzahura ikirere, Umuyobozi mukuru w’ikigo Global Green Growth Institute, Frank Rijsberman yavuze ko iterambere ry’ibidukikije rishoboka ndetse ngo ni uburyo bwiza bwo kugaragaza ihinduka ry’ikirere.

Ati “Ndashaka gukoraho imyumvire y’uko guteza imbere ibidukikije bihenze. Uretse kuba ari ngombwa, biranashoboka.”

Rijsberman kandi yasabye u Rwanda gushyira ingufu mu ngamba zo guteza imbere ibidukikije no kurengera ikirere (GGCRS); kugera ku kigero cya 100% mu kutohereza imyuka ihumanya ikirere; 100% mu gukoresha imodoka z’amashanyarazi, yavuze ko mu gihe gito izi modoka zizagabanyirizwa ibiciro; 100% mu nyubako zirengera ibidukikije; 100% mu buhinzi buteza imbere ibidukikije ndetse n’imirimo igera kuri miliyoni ijana mu bidukikije ku kiragano kiri imbere cy’urubyiruko rw’Afurika.

Rijsberman kandi, yavuze ko yashimishijwe no kumenya ko ikibuga cy’indege gishya cya Bugesera, kizaba ari cyo kibuga cya mbere gitoshye muri aka karere, kuko kizaba gifite inyubako zirengera ibidukikije.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko yabonye ko ari inshingano za buri wese guteza imbere ibidukikije, kurengera ikirere, ndetse no gukomeza kwigisha abantu muri rusange ku kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere, no kubungabunga umutungo kamere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka