Impuguke ziturutse hirya no hino ziriga ku kubungabunga ibishanga

U Rwanda nk’igihugu gihagaze neza mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu kurinda ibishaga, guhera kuri uyu wa mbere tariki 08/07/2013, rwakiriye inama mpuzamahanga yiga ku buryo byarushaho kubungabungwa ariko bikanatanga umusaruro bitangijwe.

Iyi nama y’iminsi itanu yahuje impuguke ziturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika no ku isi. Abayitabiriye bari kurebera hame ingamba buri gihugu cyakwifashisha mu guhangana n’ukwangirika kw’ibi bishanga bifatiye runini umubumbe w’isi.

U Rwanda rwo rwizeye ko ibyo ruzigira muri iyi nama bizarushaho kugira byinshi bihindura bitewe n’ibiganiro biza kuhabera, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutungo Kamere (MINIRENA), Stanislas Kamanzi.

Yagize ati: “Iyi nama icyo igamije kirajyana n’ibyo twabashije gukora aha ngaha ariko bidufasha kubera ibikorwa hirya no hino, kungurana ibitekerezo n’imigambi twajya n’ibihugu byo muri Afurika bihuriye ku masezerano ya RAMSAR ibihugu by’isi byagiranye, ajyanye no gucunga neza ibishanga.

Iyi nama rero iradufasha kurebera hamwe ibyo twagiye dukora hirya no hino, ibyo twagiye tugera ku bintu bishimishije ariko n’aho twagiye tugira ibibazo kugira ngo bidufashe gutegura inzira twanyura kugera kuri byinshi byiza kurushaho.”

Hasabwa ijwi ryisumbuyeho ryo kurengera iki gice gikomeza kwangizwa n’iterambere n’ubwiyongere bw’abaturage, bigira ingaruka ku mihindagurikire y’ikirere, nk’uko byemejwe n’impunguke yoherejwe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku muco na siyanse (UNESCO).

Kenneth Irvine, waturutse mu gice kigenzura ibijyanye n’amazi, atangaza ko ibihugu byose byemeza ko ibishanga bikeneye uburinzi ariko ntihagire igikorwa. Ariko avuga ko kuba abatumiwe bose ari abafite uko bumva ibintu ku buryo bworoshye hari icyo bizahindura.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyo ibishanga bibungabunzwe neza byongera umusaruro kandi bikanafasha igihugu mu bukungu bwacyo, ibishanga rero birakwiye ko byakwitabwaho cyane.

mushi yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

u rwanda rumaze kuba indashyikirwa mu kubungabunga ibidukikije ndetse no kwimakaza umuco wo gutera imbere mu bukungu ndetse no gufatanya n’ibindi bihugu byose mu kuzamura ingamba zo kubungabunga ibidukikije, ibishanga rero nabyo bigize uruhare runini mu bigize ibidukikije kandi iyo bidafashwe neza bigira ingaruka zitandukanye.

kwizera yanditse ku itariki ya: 8-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka