Impuguke ziraburira Abaturarwanda ko imyuzure yazabyara ubutayu

Impuguke mu by’amazi zigize Komisiyo y’Igihugu ikorana n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco(UNESCO), zitewe impungenge n’imyuzure yigaragaza buri gihe uko imvura iguye.

Imyuzure ngo ni ikimenyetso cy'uko nta mazi akijya mu masoko
Imyuzure ngo ni ikimenyetso cy’uko nta mazi akijya mu masoko

Izi mpuguke zagaragaje iki kibazo mu nama yahurije i Kigali inzego zitandukanye mu cyumweru gishize, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amazi.

Komisiyo ikorana na UNESCO ivuga ko mu nyigo zitandukanye yakoze, harimo isobanura ingaruka zizabaho mu gihe abantu bakomeje gutwikurura imisozi iriho ubwatsi n’ibiti, bakabisimbuza amazu n’imihanda.

Umunyamabanga Mukuru w’iyi Komisiyo, Dr Albert Mutesa agira ati “Iyo imvura iguye muri Nyabugogo hahita huzura, hari ubushakashatsi bwakozwe, twabugejeje ku bo bireba barimo Umujyi wa Kigali na za Minisiteri”.

“Inyubako zariyongereye,…ahantu hose tugenda tuhakurungira(tuhashyira pavements), dushyiramo kaburimbo, ibi bituma amazi atinjira mu butaka, icyo nakubwira ni uko ahantu hari ubutayu muri iki gihe burya na ho hahoze amazi”.

“Imvura impamvu irimo guteza imyuzure, biterwa no kutinjira mu butaka, ibi bizatuma amazi mu mariba ashiramo, nta handi biganisha atari uko amasoko y’imigezi azakama maze tukabura amazi”.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Christian Sekomo akomeza asaba inzego zose gufata ingamba kugira ngo u Rwanda rukomeze kubona amazi mu mariba n’amasoko.

Ati “Amazi twayabonaga bitewe n’uko twafashe neza ibiti n’ibyatsi, ntayo tuzongera kubona mu gihe dukomeje kubitema tubisimbuza inyubako n’ibindi bikorwa, turimo kugana ku butayu”.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko umutungo kamere w’amazi igomba kuwubungabunga nk’uko bikwiye, ibifashijwemo n’izindi nzego ndetse n’abaturage.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Kigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba, Tetero François agaragaza ko Leta ihangayikishijwe n’imyuzure, isuri ndetse no kubura kw’amazi cyane cyane mu Ntara y’Uburasirazuba.

Avuga ko mu byo Leta ishakira amikoro byihutirwa, harimo ikijyanye no kugirana amasezero n’abaturage batuye mu cyogogo cya Nyabarongo ku bikorwa byo gukumira isuri, bakazajya bahabwa agahimbazamusyi.

Zimwe mu ngero z’ibura ry’amazi zigeze kubaho mu Rwanda nyuma zikaza gufatirwa ingamba harimo gukama kw’ikiyaga cya Karago muri Nyabihu kubera gutemwa kw’ishyamba rya Gishwati ndetse no kubura kw’amashanyarazi muri 2005 kwatewe n’ikama ry’igishanga cya Rugezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka