Impuguke za COMESA zigiye kunoza imikoreshereze ya biogaz mu magereza
Impuguke mu bya biogaz zo mu muryango wa COMESA, kuwa 25/09/2012 zasuye gereza ya Ririma mu karere ka Bugesera mu rwego rwo kunoza imikoreshereze ya Biogaz yifashishwa mu guteka ibiribwa by’imfungwa n’abagororwa.
Mweusi Karake ushinzwe itumanaho no guhuza inzego mu muryango wa COMESA avuga ko izo mpuguke zishimiye intera iyo gereza igezeho mu kurengera ibidukikije ariko ko umusaruro wakagombye kuboneka uturuka kuri iyo biogas udahagije.
Yagize ati “hagiye gutegurwa umushinga wo kongerera ingufu iyo biogaz, umuryango wa COMESA uzatanga impuguke mu kuwunononsora hanyuma ujye ku isoko ryabugenewe rishinzwe imishinga yo kubungabunga umwuka mwiza utangiza ikirere”.
Uyu mushinga wo kongerera ingufu biogaz ngo numara kunononsorwa uzungura gereza ya Bugesera dore ko n’ubundi biogaz yatumye inkwi zakoreshwaga zigabanuka.

Byongeye kandi ngo buri gereza izakoresha neza ubu buryo hari amafaranga izajya yunguka nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wa gereza ya Bugesera, Mukanyangezi Dative.
Mu magereza, mu bikoni bitekerwamo hakoreshejwe biogaz usanga amabati abisakaye yaratobaguritse, ibyo na none ngo ni akazi k’izo mpuguke zizabinononsora harebwa uko ingufu za biogaz zagabanywa maze isakaro rikaramba.
Gereza ya Ririma yatangiye gukoresha biogaz mu guteka ibiribwa by’imfungwa n’abagororwa mu mwaka wa 2010.
Ingufu za biogaz zunganirwa na nyiramugengeri icukurwa mu gishanga cy’Akanyaru guhera umwaka wa 2011, ku buryo magingo aya ibasha gutekera abahafungiye bagera ku 2929.
Ibyo bigabanya amafaranga yagatanzwe ku nkwi, ibiryo bigashya vuba, kandi imyotsi y’igikoni ntihumanye ikirere hifashishijwe ibyakabaye ari imyanda.
Izo mpuguke za COMESA zizasura amagereza yose zo mu Rwanda uko ari 11, kugira ngo zizinjire icyarimwe muri iyo gahunda yo kuvugurura imikoreshereze ya biogaz.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|