Imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi zirimo gutwara abitabiriye CHOGM

Guverinoma y’u Rwanda yatangarije abitabiriye Inama ya CHOGM, ko mu rwego rwo kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka iteza Isi gushyuha, hari gukoreshwa uburyo butandukanye burimo ibinyabiziga bitarekura imyotsi kuko bitwarwa n’amashanyarazi.

Imodoka z'amashanyarazi zifasha mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere
Imodoka z’amashanyarazi zifasha mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere

Minisiteri y’Ibidukikije yatangarije Inama yigaga ku mihindagurikire y’Ikirere, hamwe n’imishinga yita ku bidukikije mu bihugu bigize Commonwealth ku wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022, ko ubu harimo gukoreshwa imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi mu gutembereza abitabiriye CHOGM.

Abitabiriye iyo nama kandi barimo kururuka indege bafashwa kugendera muri za bisi nini za rusange, mu rwego rwo kwirinda ko buri wese agendera mu modoka ye irekura imyuka ihumanya.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iri muri gahunda yo gukoresha imodoka (bisi) zitwara abantu mu buryo bwa rusange zikoreshwa n’amashanyarazi, mu rwego rwo kwirinda kohereza mu kirere amatoni y’ibyuka bihumanya ikirere.

Baganiriye ku ibungabungwa ry'umutungo kamere
Baganiriye ku ibungabungwa ry’umutungo kamere

Itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ifite ingufu mu nshingano, rivuga ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bworohereza ishoramari mu binyabiziga bikoresha amashanyarazi, ibyuma bisimbura ibishaje ndetse no kubyongerera umuriro (charging).

Mu rwego rwo korohereza iryo shoramari, abatumiza n’abakoresha ibyo binyabiziga n’ibibigize, bakuriweho imisoro ku nyungu ndetse n’imisoro ku byacurujwe.

Bamwe mu bashoramari n’abandi bafatanyabikorwa muri iyi gahunda babiganirijweho, mu nama yabayemo gusangira ifunguro rya mu gitondo ku wa Gatatu, yari iyobowe na Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Commonwealth, Patricia Scotland.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Jeanne D'Arc Mujawamariya
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya

Ni inama yari igamije kungurana ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry’inyandiko yiswe “Commonwealth Living Lands Charter” isobanura uko ibihugu binyamuryango bikwiye kwita ku mikoreshereze myiza y’ubutaka, amazi n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Dr Mujawamariya avuga ko gushaka ubushobozi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no kubukoresha uko bikwiye, ari byo bizahindura imiterere y’ikirere itifashe neza mu bice byinshi by’Isi.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland na we avuga ko mu byumba by’inama za politiki, imihindagurikire y’ibihe ngo idahabwa agaciro cyane nk’ikibazo gikomeye, nyamara abatuye Isi bahangayitse.

Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth
Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth

Scotland avuga ko mu baturage imihindagurikire y’ibihe ipimirwa mu mibereho yabo, mu buzima, mu bukungu, mu buryo bumva bamerewe ndetse no mu bushobozi bwabo.

Scotaland avuga ko mu baturage barenga miliyari ebyiri na miliyoni 500 batuye mu bihugu bigize Umuryango Commonwealth, 60% bugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Aba ngo bategereje ibyemezo by’ababahagarariye muri CHOGM irimo kubera i Kigali, kugira ngo bababwire uburyo bakwifata ku ngaruka mbi z’ikirere kitifashe neza, inkongi z’imiriro, kubura amazi n’ibiribwa ndetse no kuba abaturiye inyanja zirimo kubasatira aho batuye zenda kubarengera.

Scotaland ati “Ni inshingano zacu kubatega amatwi no kumva ubuhamya bwabo tukabahoza ku mutima mu byo turimo hano, ndetse no kugira icyo tubikoraho”.

U Rwanda rwo rurakomeza kureshya abafatanyabikorwa muri gahunda zo kurengera ibidukikije, mu nama ya CHOGM iterana kuri uyu wa Kane, ikaba iza gusuzuma ingamba z’Isi zo kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ihumanya kandi yangiza akayunguruzo k’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka